Banki y’Abarabu y’Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika (BADEA) yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 45 USD (arenga miliyari 58 Frw), arimo miliyoni 20$ azafasha u Rwanda mu gukwirakwiza amazi meza.
Iyi nguzanyo yakiriwe kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukwakira 2025, uretse izi miliyoni 20$ azagira uruhare kongerera ubushobozi uruganda rwa Karenge, arimo na Miliyoni 25$ azanyuzwa muri Banki y’u Rwanda y’Amajyambere BRD, azifashishwa mu gushyigikira imishinga mito n’iciriritse.
Amasezerano y’inguzanyo hagati y’u Rwanda na BADEA ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Iganamigambi, ushinzwe Imari ya Leta, Godfrey Kabera ndetse na Sayinzonga Kampeta Pitchette, Umuyobozi Mukuru wa BRD, mu gihe ku ruhande rwa BADEA yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’iyi Banki Dr Fahad Abdullah Aldossari.
Dr. Asaph Kabaasha, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (Wasac) yavuze ko aya mafaranga bahawe azatuma imirimo yo kubaka uruganda rwa Karenge yihuta ndetse no gukwirakwiza amazi hirya no hino.
Ati “Imirimo yo kubaka yari igeze hafi kuri 18%, iyi nkunga rero izadufasha mu gukwirakwiza amazi hirya no hino mu baturage, ndetse no mu kubaka ibigega tuzifashisha mu kubika amazi no gushyiraho imiyoboro ivana amazi ku ruganda ikayageza ku bigega ariko ikanayageza no ku baturage.”
Sayinzonga Kampeta yavuze ko iyi nguzanyo bahawe izatuma abikorera by’umwihariko abagore n’urubyiruko ndetse n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga, babona inguzanyo mu buryo bworoshye.
Yagize ati “Iyi nguzanyo by’umwihariko izibanda cyane ku bagore n’urubyiruko, n’abikorera mu buryo bwo kohereza ibintu mu mahanga, twishimiye yuko nyuma yo kubona aya mafaranga bizadufasha kuyageza ku bikorera ku buryo bazayabona atabahenze cyane, ibi bikazatuma business zabo zirushaho gutera imbere.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari ya Leta muri MINECOFIN, Kabera Godfrey yavuze ko iyi nguzanyo izatuma u Rwanda rugera ku ntego yarwo yo kuba mu Bihugu byateye imbere muri 2050.
Ati “Aya mafaranga twahawe ni inguzanyo zidahenze, ni ukuvuga ngo azadufasha kugira ngo tubashe gukomeza inzira turimo y’iterambere igamije ko u Rwanda ruzaba ruri mu Bihugu byateye imbere muri 2050.”
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BADEA, Dr Fahad Abdullah Aldossari yavuze KO kuva batangira gukorana n’u Rwanda bishimira ko byatanze umusaruro.
Ati “Guhera mu mwaka w’1974 iyi Banki imaze guha u Rwanda arenga miliyoni 300$ yashyizwe mu mishinga itandukanye by’umwihariko mu kwagura ibikorwa remezo, kandi twishimira ko byinshi mu bikorwa remezo twagizemo uruhare hano mu Rwanda byatanze umusaruro ku baturage bose. Ku bw’iyo mpamvu rero twongeye gusinyana andi masezerano kugira ngo dukomeze iyo mikoranire.”
Iyi nguzanyo yahawe u Rwanda na Banki y’Abarabu y’Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika (BADEA) izishyurwa mu myaka igera kuri 20.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10