Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwabonye miliyari 58Frw arimo azatanga umusanzu mu gukemura ikibazo gihangayikisha benshi

radiotv10by radiotv10
08/10/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
U Rwanda rwabonye miliyari 58Frw arimo azatanga umusanzu mu gukemura ikibazo gihangayikisha benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Banki y’Abarabu y’Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika (BADEA) yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 45 USD (arenga miliyari 58 Frw), arimo miliyoni 20$ azafasha u Rwanda mu gukwirakwiza amazi meza.

Iyi nguzanyo yakiriwe kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukwakira 2025, uretse izi miliyoni 20$ azagira uruhare kongerera ubushobozi uruganda rwa Karenge, arimo na Miliyoni 25$ azanyuzwa muri Banki y’u Rwanda y’Amajyambere BRD, azifashishwa mu gushyigikira imishinga mito n’iciriritse.

Amasezerano y’inguzanyo hagati y’u Rwanda na BADEA ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Iganamigambi, ushinzwe Imari ya Leta, Godfrey Kabera ndetse na Sayinzonga Kampeta Pitchette, Umuyobozi Mukuru wa BRD, mu gihe ku ruhande rwa BADEA yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’iyi Banki Dr Fahad Abdullah Aldossari.

Dr. Asaph Kabaasha, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (Wasac) yavuze ko aya mafaranga bahawe azatuma imirimo yo kubaka uruganda rwa Karenge yihuta ndetse no gukwirakwiza amazi hirya no hino.

Ati “Imirimo yo kubaka yari igeze hafi kuri 18%, iyi nkunga rero izadufasha mu gukwirakwiza amazi hirya no hino mu baturage, ndetse no mu kubaka ibigega tuzifashisha mu kubika amazi no gushyiraho imiyoboro ivana amazi ku ruganda ikayageza ku bigega ariko ikanayageza no ku baturage.”

Sayinzonga Kampeta yavuze ko iyi nguzanyo bahawe izatuma abikorera by’umwihariko abagore n’urubyiruko ndetse n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga, babona inguzanyo mu buryo bworoshye.

Yagize ati “Iyi nguzanyo by’umwihariko izibanda cyane ku bagore n’urubyiruko, n’abikorera mu buryo bwo kohereza ibintu mu mahanga, twishimiye yuko nyuma yo kubona aya mafaranga bizadufasha  kuyageza ku bikorera ku buryo bazayabona atabahenze cyane, ibi bikazatuma business zabo zirushaho gutera imbere.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari ya Leta muri MINECOFIN, Kabera Godfrey yavuze ko iyi nguzanyo izatuma u Rwanda rugera ku ntego yarwo yo kuba mu Bihugu byateye imbere muri 2050.

Ati “Aya mafaranga twahawe ni inguzanyo zidahenze, ni ukuvuga ngo azadufasha kugira ngo tubashe gukomeza inzira turimo y’iterambere igamije ko u Rwanda ruzaba ruri mu Bihugu byateye imbere muri 2050.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BADEA, Dr Fahad Abdullah Aldossari yavuze KO kuva batangira gukorana n’u Rwanda bishimira ko byatanze umusaruro.

Ati “Guhera mu mwaka w’1974 iyi Banki imaze guha u Rwanda arenga miliyoni 300$ yashyizwe mu mishinga itandukanye by’umwihariko mu kwagura ibikorwa remezo, kandi twishimira ko byinshi mu bikorwa remezo twagizemo uruhare hano mu Rwanda byatanze umusaruro ku baturage bose. Ku bw’iyo mpamvu rero twongeye gusinyana andi masezerano kugira ngo dukomeze iyo mikoranire.”

Iyi nguzanyo yahawe u Rwanda na Banki y’Abarabu y’Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika (BADEA) izishyurwa mu myaka igera kuri 20.

BRD na yo yahawe Miliyoni 25 USD azafasha imishinga mito

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 12 =

Previous Post

Uko hakozwe operasiyo yafatiwemo abari batwaye intsinga baburiye ibisobanuro

Next Post

Hagiye hanze amakuru atarahise amenyekana ku mbabazi Netanyahu yasabye PM wa Qatar

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagiye hanze amakuru atarahise amenyekana ku mbabazi Netanyahu yasabye PM wa Qatar

Hagiye hanze amakuru atarahise amenyekana ku mbabazi Netanyahu yasabye PM wa Qatar

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.