Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yasuye abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi mu myitozo bari gukora bitegura umukino ukomeye bazakina na Bénin mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ababwira ko bari ku gitutu cyo gutsinda uyu mukino, bityo ko bagomba kubigeraho.
Mu butumwa yagejeje ku bakinnyi n’abatoza bari mu mwiherero wo kwitegura uyu mukino uri kuri uyu wa Gatanu, Shema yabibukije ko akunda gutsinda kandi ko bafite igitutu, abasaba gushyiramo imbaraga kugira ngo bazaheshe ishema igihugu.
Yagize ati “Dufite igitutu cyo gutsinda, yaba mwe mujya mu kibuga ndetse natwe turi hanze. Bivuze ko impamvu yo gutsinda turayifite kandi iyi nsinzi ni ingenzi kuri twe. Sindi umutoza, ariko nkunda gutsinda bivuze ko nakora icyo ari cyo cyose ngo dutsinde kandi ababikora ni mwe.”
Perezida Shema yakomeje avuga ko gutsinda uyu mukino ari ngombwa, atari ku nyungu z’abayobozi gusa ahubwo no ku ishusho y’Igihugu muri rusange.
Ati “Ndashaka kongera kubabwira ko ari ingenzi cyane gutsinda uyu mukino, si ku bwacu gusa nk’abayobozi, ahubwo no ku ishusho y’Igihugu. Hari igihe numva abanyamakuru bavuga bati ‘tuzagera gute mu gikombe cy’Isi?’ Oya, ntitwibande ku bandi, turebe twe ubwacu. Reka dutsinde, kandi tuzatsinde n’umukino ukurikiraho. Ariko uwo ku wa Gatanu ni ingenzi cyane kuri twe. Sitade yose izaba ireba, Igihugu cyose kizaba gihari. Reka tubaheshe ishema.”
Yongeraho ko nubwo adashobora gutoza cyangwa gukina, azakora ibishoboka byose kugira ngo ikipe ibe mu bihe byiza.
Ati “Nubwo ntashobora gutoza, ntashobora gukina, ariko nshobora gukora uko nshoboye ngo mbashyire mu bihe byiza. Koko ntituzi ibizaba, ariko njye ndota rimwe na rimwe ko tuzagera mu gikombe cy’Isi. Twibande ku mukino wo kuwa Gatanu, tuwutsinde dukore amateka mashya.”
Amavubi aheruka guhura na Bénin muri Werurwe 2024 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, icyo gihe u Rwanda rwatsinze 2-1 kuri Sitade Amahoro, ibitego byatsinzwe na Nshuti Innocent na Bizimana Djihad.


RADIOTV10