Inzu y’umuryango wo mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Cicumbi, yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo bari baryamye, bamwe bagashya ariko Imana igakinga akaboko ntihagire uhasiga ubuzima, bikekwa ko ari abantu bataramenyekana bayishumitse.
Iyi nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibamo Buntu Christelle ubanamo n’abana be nyuma yo gusigwa n’umugabo we wishakiye undi mugore mu myaka ibiri ishize.
Iyi nkongi yibasiye iyi nzu mu ijoro rishyira ejo hashize tariki 09 Ukwakira 2025 mu Mudugudu wa Myamirambo mu Kagari ya Gaseke, yadutse ahagana saa yine z’ijoro ubwo abagize uyu muryango bari baryamye.
Amakuru y’iyi nkongi, yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, wavuze ko yahiriyemo umwana muto n’umubyeyi we, bagahita bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kajevuba.
Gusa avuga ko kugeza ubu hataramenyekana intandaro y’iyi nkongi, kuko hatangiye gukorwa iperereza. Ati “Ibindi birakurikiranwa kugira ngo hamenyekane impamvu yateye ibi ndetse n’ababigizemo uruhare bakurikiranwe.”
Ni mu gihe bikekwa ko iyi nkongi yaba yatewe n’abantu bataramenyekana, kuko uriya mubyeyi yabanje kumva imbwa imoka, yakwegura umusaya akabona inkongi y’umuriro yibasiye inzu barimo ndetse akumva n’umunuko wa Peteroli, ku buryo bikekwa ko ari abantu babiteye.
Umwana muto wari wararanye n’umubyeyi we, ni we wahiye cyane mu maso, mu gihe nyina yahiye ku kaguru, ariko abandi bana bari mu bindi byumba ntacyo babaye.
IP Ignace Ngirabakunzi, asaba abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi by’urugomo byo kugambirira kugirira nabi bagenzi babo. Ati “Barakangurirwa kubana neza na bagenzi babo, kuko iyo ituze n’umutekano bihari, ni bwo iterambere ryihuta.”
Emmanuel Nzabonimpa uyobora Akarere ka Gicumbi, na we yanenze abantu bashobora gukorera bagenzi babo igikorwa nk’iki, avuga ko kidakwiye.
Ati “Ibikorwa bibi nk’ibi ntabwo Leta y’u Rwanda yabirebera; natwe turahari ngo dukore ibishoboka byose kugira ngo abakora nk’ibi bagaragare kandi bakurikiranwe.”
RADIOTV10