Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bamaze imyaka itatu bategereje ingurane z’imitungo yabo yangijwe ubwo hakorwaga imiyoboro y’amazi, mu gihe ubuyobozi bwo bubizeza ko bashonje bahishiwe, kuko bitazarenza mu kwa 06 umwaka utaha batarishyurwa.
Aba baturage bavuga ko imyaka itatu ishize hakozwe imiyoboro y’amazi hanubatswe ibigega, aho ibi bikorwa byombi byangije imwe mu mitungo yabo, bakanabarirwa ingurane ariko ko bategereje amaso agahera mu kirere.
Maniriyo Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagali ka Gisagara, yagize ati “Bandanduriye imyaka bari bamabariye ibihumbi 169. Hashize imyaka itatu nyategereje narahebye.”
Mukurarinda Donath na we yagize ati “Njye mu kwanjye harimo Robine n’ikigega bandanduriye imyaka bambarira 176 000 Frw ndategereza ndaheba.”
Aba baturage bavuga ko iki kibazo bakigejeje mu nzego zibishinzwe bakabwirwa ko bagiye kubona amafaranga yabo, ariko imyaka ikaba ibaye itatu bagitegereje.
Mukurarinda Donath Ati “Badutumye ibyangombwa baratubwira ngo dutegereze. Amaso yaheze mu kirere, batwishyure twikenure.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome avuga ko iki kibazo kiri gukurikiranwa kugira ngo gikemurwe.
Ati “Bashonje bahishiwe, abafite ikibazo cy’ingurane bitarenze mu kwa gatandatu k’umwaka utaha nta kirarane kizaba kirimo bose bazaba bishyuwe.”

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10