Abahanzikazi Vestine na Dorcas basanzwe ari abavandimwe baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Nyagasani, buriye rutemikirere berecyeje muri Canada mu kazi ko kuririmbira abakunda ibihangano byabo.
Aba bahanzi bafashe rutemikirere mu ijoro ryacyeye ryo kuri iki Cyumweru tariki 12 Ukwakira 2025, aho bagiye mu bitaramo binyuranye muri Canada, banitiriye indirimbo yabo nshya yiswe ‘Yebo’.
Aba bahanzikazi basanzwe bafashwa n’umunyamakuru Murindahabi Irene ureberera inyungu zabo no mu bujyanama, yanabaherekeje muri Canada.
Bagiye mu Bitaramo birimo icyo bafite mu mpera z’iki cyumweru, kizaba tariki 18 Ukwakira, kizabera i Vancouver, mu gihe mu ntangiro z’ukwezi gutaka k’Ugushyingo, bazanakora ibindi bitaramo birimo ikizaba tariki 01 Ugushyingo mu mujyi wa Saskatchewan ndetse na Regina.
Bafite kandi ibindi bitaramo mu mijyi inyuranye muri kiriya Gihugu cya Canada, nka Edmonton, Winnipeg; ahasanzwe hari abakunda ibihangano byabo, barimo Abanyarwanda n’abandi bakomoka mu Bihugu byo muri aka karere u Rwanda ruherereyemo.
Indirimbo z’aba bahanzi kandi zikomeje kwamamara muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba, nko muri Kenya na Tanzania, ahari abakunda ibihangano byabo banakunze kubisubiramo.


RADIOTV10