Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, bashyize umukono ku masezerano ashyiraho urwego rushinzwe kugenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge no guhagarika imirwano muri Kivu zombi.
Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025 i Doha muri Qatari ahari kubera ibiganiro hagati y’izi mpande zombi.
Aya masezerano ashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro bibaye inshuro eshanu, ariko bitagize icyo bitanga mu nzira iganisha ku mahoro hagati y’izi mpande zimaze igihe mu mirwano.
Aya masezerano yasinywe kandi aha ububasha Umuryango Mpuzamahanga wa Croix-Rouge (CICR) bwo kuba umuhuza udafite aho abogamiye mu kugaragaza no kurekura imfungwa zigomba guhererekanywa hagati y’impande zombi, nk’ingingo iri mu zagoranye muri ibi biganiro by’i Doha.
Ingingo irebana no gucyura impunzi z’Abanyekongo ziri mu Bihugu by’ibituranyi, yo ikomeje kuba ingorabahizi, aho Guverinoma ya DRC isaba ko habanza kugaragazwa abo bantu ndetse ikananga ko basubizwa mu bice bavuyemo ngo kuko bikirimo amakimbirane, mu gihe AFC/M23 yo isaba ko bagomba gutaha nta mananiza abayeho.
Ikinyamakuru ACTUALITE.CD kiravuga ko iyi ngingo ishobora gukurikirwa n’impaka zikomeye ikaba yatuma indi ntambwe zagombaga guterwa zizamo birantega.
Aya mahame kandi yasinywe none, anagena ko hashyirwaho urweho rwihariye rushinzwe gukurikirana imyanzuro yo guhagarika imirwano nubwo nta makuru arambuye arashyirwa hanze kuri byo.
Urwo rwego ruzaba rushinzwe kugenzura ko hubahirizwa agahenge ko guhagarika imirwano mu karere kamaze igihe kaberamo urugamba.

RADIOTV10