Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, anatangaza ko cyinjiye mu bihe by’icyunamo kugeza igihe azashyingurirwa.
Ruto yabitangaje mu itangazo ryagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira 2025, nyuma yuko Odinga yitabiye Imana mu Buhindi aho yari yaragiye kwivuriza.
Ruto wise Odinga “the father of our democracy” yavuze ko yaranzwe n’umuhate byumwihariko mu guharanira ubutabera, akaba kandi yaragize uruhare mu gutuma Kenya igira politiki ijyanye n’igihe.
Muri iri tangazo, Ruto yagize ati “Mu gihe tuzirikana igihombo gikomeye tugize, tuributsa ko ijwi rye ritinyutse ryavugaga imbaraga z’ukuri, impinduramatwara, ndetse no guhamagarira ku rwego rwo hejuru gukunda Igihugu.”
Yakomeje avuga ko Igihugu cya Kenya, Umugabane wa Afurika ndetse n’Isi yose muri rusange, ibuze umugabo ureba kure, waharaniraga kurinda inzira ya demokarasi ya Kenya.
Yakomeje atangaza ko Igihugu cyose kinjiye mu gihe cy’icyunamo kugeza igihe nyakwigendera azashyingurirwa, aho muri icyo gihe ibendera ry’Igihugu rikazaba ryururukijwe kugeza muri kimwe cya kabiri kuva ku Biro by’Umukuru w’Igihugu ndetse no kuri za Ambasade za Kenya, ku nzu zikoreramo inzego za Leta, ndetse no mu bindi bice rusange, kimwe no ku birindiro by’ingabo za Kenya byose.
RADIOTV10
Murakoze cyane. Gusa mukosore umutwe w’inkuru. Aho kwandika ODINGA handitse ODINDA