Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Nyamyumva na Kanzenze mu Karere ka Rubavu, bavuga ko abashumba bakomeje kuboneshereza imyaka ku bushake, kandi ko batahwemye kubimenyesha ubuyobozi ariko gushaka umuti w’iki kibazo bikaba byarananiranye.
Aba baturage bavuga ko abashumba baragirira aborozi b’abakire, bashumura inka mu mirima yabo, ndetse ntibanatinye no kuyahira.
Emmanuel Hafashimana wo mu Kagari ka Kirerema mu Murenge wa Kanzenze yagize ati “Imigozi y’ibijumba barahira, intsina z’imibyare bagatema, kandi buri gihe tugahora tubigaragariza abayobozi ntibagire icyo bakora.”
Akomeza agira ati “Impungenge zihari tugiye kuzicwa n’inzara tuba twahinze, nk’ubu hariya mfite aho nari nahinze ibijumba none imigozi yose barayahiye bayimazeho.”
Nyirakamana Esperance wo mu Kagari ka Kiraga, Umurenge wa Nyamyumba na we yagize ati “Twaravuze twararushye, nk’ubu nta gatoki nkirya kubera intsina zanjye barazimaze bazishyira inka zabo, uba ufite uribingo rwo kuzashingiriza imyaka ugasanga barwahiye rwose.”
Uyu muturage akomeza avuga ko iki kibazo gishobora kuzabyara ibindi bikomeye. Ati “Barakabije kandi bizateza intambara hagati y’abahinzi n’aborozi nubwo bamwe banga kubivuga ariko birahari cyane, nyamara abayobozi tubibabwira inshuro nyinshi ariko ntagihinduka.”
Bamwe mu bashumba bemeza ko hari bagenzi babo bakora ibi bashinjwa n’abahinzi, ngo bitewe n’uko hari abagira inka nta bwatsi bafite ngo usibye ko bidakorwa n’abashumba gusa ngo hari n’abatunze inka za Girinka na bo babikora.
Umwe ati “Kubikora bwo birakorwa kuko usanga hari igihe umuntu aba afite inka nta bwatsi afite, ikindi kandi hari abatunze inka za Girinka na bo baba barazihawe nta bwatsi, none urumva bakwahira hehe? Mbere aha hose Kirerema ureba hari ibigarama tuharagira none hatujwe abantu ubwo ubwatsi bwo kuziha bwava hehe? Kuragira bwo hari n’abana baba baragiye inama usanga ari na bo baba bonesheje iyo myaka.”
Ufitabeza Jean d’Amour, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba uvugwamo iki kibazo, avuga ko ari ubwa mbere acyumvishe mu matwi ye, gusa yemeza ko uru rugomo rutazihanganirwa.
Yagize ati “Iki kibazo ni ubwa mbere ncyumvishe ariko urugomo nk’urwo ntitwarwihanganira tugiye kubikurikirana rwose.”
Akarere ka Rubavu gakunze kubonekamo amakimbirane y’abahinzi n’aborozi mu gihe cy’izuba, aho ubwatsi buba buba bwabuze, bigatuma abashumba birara mu myaka y’abahinzi bakayigabiza inka, mu gihe abandi batema intsina bakanahira indi myaka, bagaha ayo matungo.

Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10