Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyamenyekanye ku rubanza ruregwamo uwabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda wahamijwe gusambanya umwana

radiotv10by radiotv10
21/10/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uwabaye umuyobozi ukomeye muri Minisiteri akurikiranyweho gusambanya abakobwa
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza rw’ubujurire ruregwamo Antoine Ruvebana wabaye Umunyamabanga Uhoraho mu yahoze ari Minisiteri Ishinzwe Ibiza n’Impunzi [ubu ni Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi] wahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana agahinishwa gufungwa imyaka 10, byamenyekanye ko impande zombi zajuririye icyemezo kuko kitazinyuze.

Ni urubanza rwaburanishijwe n’Urukiko Rukuru kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukwakira 2025, ruburanishwa mu muheezo ku mpamvu mbonezabupfura.

Uru rubanza rw’ubujurire rubaye nyuma y’imyaka ibiri n’igice Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rufashe icyemezo mu rubanza rwa mbere, aho rwahamije uregwa icyaha cyo gusambanya umwana, rukamukatira gufungwa imyaka 10.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko mu rubanza rw’ubujurire, yaba uregwa ndetse n’Ubushinjacyaha, impande zombi zajuririye kiriya cyemezo kuko kitazinyuze.

Mu rubanza rwa mbere, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uregwa ko yahamwa n’ibyaha bwamushinjaga, agakatirwa gufungwa imyaka 25.

Kiriya cyemezo cy’igifungo cy’imyaka 10, nticyanyuze impande zombi, aho uruhande rw’uregwa rwakomeje kuburana ruhakana ibyaha, mu gihe Ubushinjacyaha na bwo busaba ko igifungo cyiyongera nk’uko bwari bwabisabye mu rubanza rwa mbere.

Mu iburana ryo mu rubanza rwa mbere, Antoine Ruvebana yahakanye ibyaha aregwa byumwihariko icyo gusambanya umwana, akavuga ko ari ibinyoma byazamuwe n’umugore we wabikoze kuko bari bamaze gutandukana.

Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwavugaga ko umwana wasambanyijwe wari wahawe izina rya VAF [ku mpamvu zo kurindirwa umutekano] yatanze ubuhamya bushinja uregwa, ndetse n’ubw’abatangabuhamya na bo bari barindiwe umutekano biswe amazina ya BCF na BEF.

Uretse ubu buhamya burimo ubw’uwahohotewe, Ubushinjacyaha bwanavugaga ko hari na raporo y’inzobere mu mitekerereze ya muntu yagaragazaga ingaruka zabaye ku wahohotewe.

Ibi ni na byo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwashingiyeho ruhamya uregwa icyaha cyo gusambanya umwana, rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 kubera impamvu nyoroshyacyaha zagaragaraga zirimo kuba ari ubwa mbere yari akurikiranywe mu butabera.

Ubushinjacyaha kandi bwavugaga ko umwana wasambanyijwe na Antoine Ruvebana, iki cyaha cyabereye mu Busuwisi kuva mu mwaka wa 2005 kugeza muri 2013 ubwo yari mu mirimo ya Leta, ndetse bukaba bwaravugaga ko hari n’abandi bakobwa yasambanyije.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + two =

Previous Post

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Next Post

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b'abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.