Wednesday, December 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

radiotv10by radiotv10
24/10/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibiganiro byari byatangiye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi byari bigamije kubyutsa umubano urimo igitotsi, byakomwe mu nkokora n’amahitamo mabi y’u Burundi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyitwa Ukwelitimes, cyagarutse ku mubano w’u Rwanda n’Ibihugu by’ibituranyi birimo n’u Burundi, aho byari byatangiye ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’ibi Bihugu.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe avuga ko nyuma y’intambara zo muri Congo, mu bice bya Goma na Bukavu, ubwo M23 yafataga iyi mijyi yombi, hari ibiganiro byahuje u Rwanda n’u Burundi ku busabe bw’iki Gihugu cy’igituranyi.

Avuga ko ibi biganiro byari bigamije gucururutsa umwuka mubi wari umaze igihe hagati y’Ibihugu byombi, ndetse n’icyifuzo cyo kuba hafungurwa imipaka.

Ati “Ariko ubirebye icyo kibazo cy’umupaka nta n’bwo ari cyo cyari icy’ingenzi, ahubwo ikibazo cy’ingenzi, ni uruhare ingabo [z’u Burundi] zifite mu ntambara y’Uburasirazuba bwa Congo, aho izo ngabo zifatanya n’ingabo za Congo ariko n’indi mitwe nk’uw’abajenosideri wa FDLR, imitwe ya Wazalendo mu guhungabanya umutekano wa hariya iburasirazuba bwa Congo.”

Avuga ko mu mezi ya Gashyantare na Werurwe uyu mwaka, habayeho ibi biganiro, ariko bikaza guhagarara kubera imyitwarire y’u Burundi muri ibi bibazo.

Ati “Kubera ingabo z’u Burundi zariyongereye mu burasirazuba bwa Congo, Guverinoma [y’u Burundi] yohereje izindi ngabo, tukaba rero twumva atari inzira nziza kuko bibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington kuko avuga iby’agahenge, avuga yuko ibibazo byakemuka ku buryo bw’ibiganiro, mu buryo bwa politiki, hari n’inzira yashyizweho kugira ngo amakimbirane n’intambara mu burasirazuba bwa Congo birangire.”

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko u Burundi bwirengagije ibi byose bukongera umubare w’ingabo zabwo muri Congo, ndetse ko ubu bumaze kugirayo abasirikare barenga ibihumbi 10, ndetse umujyi wa Bujumbura ukaba ukoreshwa nk’icyicaro cy’ibikoresho bya gisirikare bijya kwifashishwa muri iriya ntambara.

Ati “Ni aho ibibazo bigeze, ntabwo ibibazo birakemuka ariko icyo twifuza ni uko u Burundi bwakora intambwe yo gushyigikira ibiganiro biriho, no kwirinda gushyira amavuta ku muriro kuko bitatuganisha mu nzira nziza.”

Leta y’u Burundi ijya gufata icyemezo cyo gufunga imipaka, yashinjaga u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara uyirwanya, gusa Nduhungirehe akabihakana yivuye inyuma, akavuga ko ahubwo ari ugushaka kuyobya uburari byw’ibyo kiriya Gihugu kiri gukora.

Ati “Ibyo ni ibinyoma byambaye ubusa. Byatangajwe inshuro nyinshi ariko nta na kimwe gifatika bashobora kugaragaza. Ni bya bindi bazi ibyo bakora mu burasirazuba bwa Congo, mu gushaka guhindura ikiganiro bakavuga ibyo bya RED-Tabara ngo n’uko dushaka guhungabanya umutekano w’u Burundi. Ibyo ntabwo ari byo.”

Nduhungirehe avuga ko nubwo u Rwanda n’u Burundi bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’indi nk’uwa Afurika Yunze Ubumwe, ariko nta muhuza n’umwe uri gufasha ibi Bihugu kugira ngo umubano wabyo usubire ku murongo.

Avuga ko ubusanzwe ibi Bihugu biba bishobora kwicara bikaganira, kuko uretse kuba ari ibituranyi, binahuje ururimi “ariko kugeza ubu nta biganiro, byaba ibya EAC cyangwa undi muhuza uwo ari we wese bihari hagati y’u Rwanda n’u Burundi.”

U Rwanda rwakunze kuvuga kenshi ko rwifuza kubana neza n’Ibihugu byose, byumwihariko iby’ibituranyi, kandi ko igihe cyose haba hari ibibazo biri hagati yarwo n’ikindi Gihugu, ruhora rwiteguye kubishakira umuti binyuze mu biganiro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + eleven =

Previous Post

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Next Post

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

Related Posts

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

by radiotv10
09/12/2025
0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva wahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Perezida wa Côte...

Managing Personal Finances as a Young Adult in Rwanda: Saving, Budgeting, Investing Basics

Managing Personal Finances as a Young Adult in Rwanda: Saving, Budgeting, Investing Basics

by radiotv10
09/12/2025
0

Entering adulthood comes with new freedom, responsibility, and decisions that shape one’s future. For many young Rwandans, especially those beginning...

Abatwara abagenzi ku magare i Gisenyi barasaba guhabwa ‘Parking’ nk’abatwara ibindi binyabiziga

Abatwara abagenzi ku magare i Gisenyi barasaba guhabwa ‘Parking’ nk’abatwara ibindi binyabiziga

by radiotv10
09/12/2025
0

Abatwara abagenzi n’imizigo ku magare bakorera mu mujyi wa Gisenyi, binubira ikibazo cyo kutagira parking, bigatuma amagare yabo ahora mu...

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

by radiotv10
09/12/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko amatiyo y'amazi meza anyura mu Mudugudu...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

IZIHERUKA

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu
FOOTBALL

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

by radiotv10
09/12/2025
0

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

09/12/2025
Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

09/12/2025
AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

09/12/2025
Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

09/12/2025
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

09/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.