Impuguke mu buzima n’imiyoborere, ziravuga ko imyitwarire y’ubusinzi ikomeje kugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda ihangayikishije, zigasaba Leta kugira icyo ikora amazi atararenga inkombe kuko zibona ari ho bigana.
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC bwo mu mwaka wa 2022, bwerekanye ko abahungu n’abakobwa bafite imyaka 17 kumanura bashobora kunywa amacupa atatu yikurikiranya mu masaha atatu.
Bugaragaza kandi ko abakobwa bafite imyaka 18 kuzamura bashobora kunywa amacupa ane, naho urubyiruko muri rusange rufite imyaka 18 kuzamura, bo banywa amacupa atanu mu gihe cy’amasaha atatu.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu murwa mukuru w’Igihugu, muri Kigali, bavuga ko bafata agatama kenshi kubera icyaka.
Umwe muri bo yagize ati “Ubu tuvugana (saa yine za mu gitondo)” ngiye gufata agacupa. Urubyiruko turanywa rwose, nkanjye nanywa amacupa arenga 20 ya Mutsingi nkongeraho na Gin, urubyiruko dufite icyaka.”
Impuguke mu buzima n’imiyoborere, Mporanyi Theobald avuga ko bahangayikishijwe n’ubusinzi mu rubyiruko, aho atanga urugero mu gace ka Kicukiro nk’indiri y’utubari aho uhasanga umubare munini w’urubyiruko rwasinze.
Yagize ati “Mu gace ka Kicukiro hari indiri y’utubari, iyo ugiyeyo uhasanga urubyiruko rwinshi ndetse 80% by’abahanywera ni urubyiruko.”
Avuga ko hakwiye gukorwa isesengura kuri iki kibazo. Ati “Ese hakorwa iki ngo bihagarare? Ese uru rubyiruko rwishora mu businzi bitewe niki? Ni icyaka? Ni ubukire? Ni ukwiheba se? Hakagombye gushakwa igisubizo.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine avuga ko bagiye bahura n’ibibazo by’ubusinzi mu rubyiruko mu mikwabu bakora, akemeza ko hakwiye kubaho ubufanye mu gukora ubukangurambaga mu rubyiruko kugira ngo barwigishe.
Ati “Nonese Kicukiro yo iri kuzamuka mu tubari cyane mu bana, hari igihe twigeze dukora umukwabo, umugabo umwe dusanga no mu modoka afitemo amakote atubwira ko ava ku kabari ajya mu kazi, Hari ibibazo dukwiye kujyanamo muri urwo rugamba tugafatanikanya kugira ngo tubikemure.”
Imibare itangazwa n’Ibitaro bw’Indwara n’ibibazo byo mu Mutwe, bya Caraes Ndera, igaragaza ko nko kuva muri Nyakanga 2022 kugeza muri Kamena 2023, abantu 663 bari bafite ibibazo byo mu mutwe bishingiye ku gukoresha inzoga, urumogi n’ibindi biyobyabwenge bari munsi y’imyaka 19, naho abari hagati y’imyaka 20 na 39 bari 1 579.
Ibi bitaro bigaragaza ko mu meza icyenda ya mbere yo mu mwaka ushize wa 2024, 80% by’abo bakiriye, ari urubyiruko kandi ko ibibazo byo mu mutwe bari bafite babitewe no kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10









