Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
29/10/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Impuguke mu buzima n’imiyoborere, ziravuga ko imyitwarire y’ubusinzi ikomeje kugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda ihangayikishije, zigasaba Leta kugira icyo ikora amazi atararenga inkombe kuko zibona ari ho bigana.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC bwo mu mwaka wa 2022, bwerekanye ko abahungu n’abakobwa bafite imyaka 17 kumanura bashobora kunywa amacupa atatu yikurikiranya mu masaha atatu.

Bugaragaza kandi ko abakobwa bafite imyaka 18 kuzamura bashobora kunywa amacupa ane, naho urubyiruko muri rusange rufite imyaka 18 kuzamura, bo banywa amacupa atanu mu gihe cy’amasaha atatu.

Bamwe mu rubyiruko rwo mu murwa mukuru w’Igihugu, muri Kigali, bavuga ko bafata agatama kenshi kubera icyaka.

Umwe muri bo yagize ati “Ubu tuvugana (saa yine za mu gitondo)” ngiye gufata agacupa. Urubyiruko turanywa rwose, nkanjye nanywa amacupa arenga 20 ya Mutsingi nkongeraho na Gin, urubyiruko dufite icyaka.”

Impuguke mu buzima n’imiyoborere, Mporanyi Theobald avuga ko bahangayikishijwe n’ubusinzi mu rubyiruko, aho atanga urugero mu gace ka Kicukiro nk’indiri y’utubari aho uhasanga umubare munini w’urubyiruko rwasinze.

Yagize ati “Mu gace ka Kicukiro hari indiri y’utubari, iyo ugiyeyo uhasanga urubyiruko rwinshi ndetse 80% by’abahanywera ni urubyiruko.”

Avuga ko hakwiye gukorwa isesengura kuri iki kibazo. Ati “Ese hakorwa iki ngo bihagarare? Ese uru rubyiruko rwishora mu businzi bitewe niki? Ni icyaka? Ni ubukire? Ni ukwiheba se? Hakagombye gushakwa igisubizo.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine avuga ko bagiye bahura n’ibibazo by’ubusinzi mu rubyiruko mu mikwabu bakora, akemeza ko hakwiye kubaho ubufanye mu gukora ubukangurambaga mu rubyiruko kugira ngo barwigishe.

Ati “Nonese Kicukiro yo iri kuzamuka mu tubari cyane mu bana, hari igihe twigeze dukora umukwabo, umugabo umwe dusanga no mu modoka afitemo amakote atubwira ko ava ku kabari ajya mu kazi, Hari ibibazo dukwiye kujyanamo muri urwo rugamba tugafatanikanya kugira ngo tubikemure.”

Imibare itangazwa n’Ibitaro bw’Indwara n’ibibazo byo mu Mutwe, bya Caraes Ndera, igaragaza ko nko kuva muri Nyakanga 2022 kugeza muri Kamena 2023, abantu 663 bari bafite ibibazo byo mu mutwe bishingiye ku gukoresha inzoga, urumogi n’ibindi biyobyabwenge bari munsi y’imyaka 19, naho abari hagati y’imyaka 20 na 39 bari 1 579.

Ibi bitaro bigaragaza ko mu meza icyenda ya mbere yo mu mwaka ushize wa 2024, 80% by’abo bakiriye, ari urubyiruko kandi ko ibibazo byo mu mutwe bari bafite babitewe no kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge.

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 19 =

Previous Post

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

Next Post

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by'umwihariko Ingagi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.