Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bugifitiye icyizere umutoza mushya wayo, Taleb Abderrahim nubwo imikino amaze gukina atabonye umusaruro wifuzwaga, ariko ko bakurikije ibyangombwa afite, n’icyizere abuha, ntarirarenga.
Brig Gen Deo Rusanganwa yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukwakira 2025 mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, cyagarutse ku musaruro uri kugaragara muri iyi kipe ya APR yari ihagarariye u Rwanda mu Mikino Nyafurika, igasezererwa rugikubita.
Avuga ko ntawabura kuvuga ko mu ntangiro z’uyu mwaka w’imikino, umusaruro w’iyi kipe, udahagaze neza, nubwo iyi kipe yari yagerageje kwitegura neza, ikagura abakinnyi ikanakina imikino ya gicuti.
Yagize ati “Kuva dutangiye habayemo ibibazo murabizi. Umutoza ni mushya, abakinnyi ni bashyashya, kugira ngo ikipe ijye hamwe, umutoza mushya twamuhaye imikino myinshi kugira ngo tumufashe ashobore kumenya abakinnyi be ukuntu bakinana, no gushaka style (uburyo) bazakinamo.
Yakomeje agira ati “Uwa mbere [umutosa] kugira ngo ajye kujyenda ibyo mwajyaga munenga murabizi, uyu kugira ngo akine umupira mwiza abantu bose bishimira, wa APR wa cyera, birasa n’aho bitarajya mu murongo neza.”
Avuga ko kugeza ubu adahita aca urubanza ngo avuge ko imitoreze y’uyu mutoza mushya idashamaje, kuko hakiri igihe.
Ati “Ntabwo ubu najija (namucira urubanza), uriya mutoza muzi ko ni a Professor muri Football, kuko twarebye impapuro afite n’urwego ariho rwa CAF Pro. Kugira ngo wubake ikipe ni uko ushaka umuntu ubyumva neza, kugeza ubu rero bisa n’aho tutari twabona neza, ariko we arambwira ngo ntakibazo nk’umuntu w’umuhanga, hari ibyo areba twe tutabona. Kugeza ubu ntacyo nabiganiraho.”
Avuga ko ubuyobozi bwa APR bwakoze ibyo bwagombaga gukora nko kugura abakinnyi, nubwo hari abari mu mvune no mu bihano, kandi ko n’umutoza yababwiye ko kugeza ubu ntakibazo gikomeye gihari.
Ati “Yatubwiraga ko ikipe yuzuye usibye imyanya nk’itatu yadusabye kugira ngo tube twakina ku rwego rwiza, hari abakinnyi nka batatu yifuza […] ariko akatubwira ko abahari na bo ari sawa, usibye ko tuzagenda tumwongereramo nka batatu kugira ngo ikipe noneho igere ku rwego twifuza.”
Brig Gen Deo avuga ko aba bakinnyi bifuzwa na APR bazatangira kurambagizwa muri Mutarama umwaka utaha, ariko ko “hari ibyo tuzakora, kandi byanze bikunze twizeye ko bizashimisha abafana bacu.”
Chairman wa APR avuga ko muri uko kurambagiza abakinnyi bo kongera muri iyi kipe, hazarebwa ku bakinnyi bo hanze, kuko mu Rwanda ntabari ku rwego rw’abo iyi kipe yifuza kongeramo.
Abajijwe niba bazarambagiza hanze cyangwa mu Rwanda, Brig Gen Deo yagize ati “Ni hanze. Ephrem mu Rwanda ko na we uhoramo, wambwira ngo ni inde koko [uri ku rwego rwo gukinira APR] nubwo abantu bakwepakwepa, ariko tuvugishe ukuri, ko dukinnye imikino mpuzamahanga murayibona […] turashaka abantu bari ku rwego kandi…njya mbisobanura buriya scouting bisaba ibintu byinshi, Uko dushaka kubaka APR, turashaka kubaka ibaransinga [balance/irimo iringaniza], abakinnyi bato n’abakinnyi bakuru ariko bacye no kuzamura abacu bakabona aho bakinira.”
Brig Gen Deo yizeza abakunzi b’iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda ko nk’uko yabamenyereje ibyishimo, n’ubundi ari yo ntego, kandi ko hari icyizere, akabasaba gukomeza kuba hafi ikipe yabo.
Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10











