Rayon Sports ishobora kubura umutoza w’umunya-Senegal, Serigne Saliou Dia bari bumvikanye, nyuma yuko aje ku rutonde rw’abashobora guhabwa akazi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Gihugu cy’iwabo muri Senegal.
Bimwe mu binyamakuru byo muri Senegal nka Total Sport, byanditse ko uyu mutoza Serigne Saliou Dia ari ku rutonde rw’abatoza bane bashobora kuvamo Directeur Technique usimbura Mayacine Mar mu ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Senegal.
Amakuru agera kuri RADIOTV 10, aravuga ko kuba kuri uru rutonde kwa Serigne, byatumye atera umugongo akazi ka Rayon Sports FC bari mu biganiro.
Usibye Serigne utoza Senegal y’abatarengeje imyaka 20, abandi bahanganiye uyu mwanya wa DTN, ni Bassouaré Diaby na Mame Moussa Cissé basanzwe ari inzobere za CAF (instructeurs) na Souleymane Diallo watozaga Senegal ya CHAN ikegukana umwanya wa gatatu ubu akaba atoza Jaraaf.
Umutoza mushya muri Rayon Sports FC uzasimbura Afahmia Lotfi wahagaritswe, azatangira akazi nyuma ya taliki 11 Ugushyingo 2025 kuko ari bwo Lotfi ashobora kwirukanwa nyuma y’ukwezi abimenyeshejwe nkuko bikubiye mu masezerano ye.
Hagati aho, Haruna Ferouz azakomeza gutoza iyi kipe imikino ya Shamiyona iri gukina, irimo n’uw’ishiraniro ifitane na mucyeba wayo APR FC ifite igikombe cya Shamiyona y’umwaka ushize.
Ni mu gihe kandi ikipe ya Rayon Sports iri mu bihano byo kutagura umukinnyi kubera kutishyura uwari umutoza wayo Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho.


Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10












