Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

radiotv10by radiotv10
29/10/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko rigiye gukora ibishoboka byose rigahagarika ibikorwa bibi biri gukorwa n’uruhande bahanganye, nyuma yuko rukomeje kurenga ku gahenge kemejwe ahubwo rugakoresha intwaro zikomeye zihitana inzirakarengane nyinshi.

Byatangajwe n’iri Huriro rigizwe n’Abanyekongo biyemeje guhagarika ibikorwa bibi bikorwa n’ubutegetsi bwa DRC bufatanyije n’imitwe irimo FDLR, Ingabo z’u Burundi ndetse n’abacancuro.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka ryagiye hanze kuri uyu wa 28 Ukwakira 2025, yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwenyegeza no ibikorwa bibi birenga ku gahenge kemejwe ko guhagarika imirwano.

Kanyuka avuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukwakira mu rucyerera ahagana saa cyenda (03:00’) “Abahuzamugambi b’abanyabyaha barwanirira ubutegetsi bwa Kinshasa bagabye ibitero bikomeye ku birindiro byacu byose by’ingenzi.”

Yakomeje avuga ko muri ibi bitero, uruhande bahanganye rwakoresheje “intwaro ziremerewe na drone z’intambara mu kurasa mu bice bituwemo n’abaturage benshi muri Kibati, Bibwe, Nyabiondo, Bukombo no mu nkengero zaho.”

Yavuze ko ibi bitero byahitanye ubuzima bw’inzirakarengane, zirimo abana n’abagore, abandi benshi bagakomereka, ndetse benshi bakava mu byabo, ku buryo ibi byose biri kuzamuka ku kigero giteye impungenge.

Kanyuka wavuze ko bigaragara ko uruhande bahanganye rwakajije umurego mu kuburizamo no kurenga ku nzira z’amahoro ziriho zikoreshwa, yatangaje badashobora kubyihanganira.

Ati “Bitewe n’ubu bugome ndengakamere buhitana ubuzima bwa benshi, byatumye Alliance Fleuve Congo/Mouvement du 23 Mars (AFC/M23) yiyemeza gukoresha uburenganzira yemererwa n’amategeko bwo kwirwanaho. Tuzakoresha uburyo bwose bwa ngombwa mu kurinda abaturage b’abasivile no guhagarika ibikorwa by’ubutegetsi bw’inkozi z’ibibi.”

AFC/M23 iratangaza ibi mu gihe ibiganiro by’i Doha hagati yayo na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje, ndetse impande zombi zikaba zaremeranyijwe ko hashyirwaho urwego rushinzwe kugenzura no gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Next Post

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w'umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.