Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye Inama muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagaragaje ko mu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi, byanagizwemo uruhare n’abaturage baturiye Pariki, bituma baba abarinzi bazo mu gihe bahoze ari ba rushimusi, kandi bikaba bikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Dr Justin Nsengiyumva yabigarutseho ubwo yari mu musangiro wahuje abayobozi batandukanye batumiwe n’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku kubungabunga ibidukikije ICCF.
Ni umusangiro witabiriwe n’abantu 200 barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko, abagize Guverinoma, abayobozi batandukanye ku rwego mpuzamahanga, imiryango itari iya Leta, ibigo by’ishoramari ndetse n’impirimbanyi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Minisitiri w’intebe Dr Justin yavuze ko Amahoro n’iterambere bitagerwaho hatabayeho kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Yagize ati “Amahoro n’iterambere ntibishobora kuramba tudakomeje kurengera ibidukikije ari byo abaturage bacu bashingiraho ubuzima. Ni yo mpamvu u Rwanda rwashyize ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ku isonga ry’ingamba zacu z’iterambere ry’Igihugu mu myaka mirongo itatu ishize.”
Yakomeje agaragza ko binyuze mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima byatanze umusaruro, ku buryo ingagi zasaga nizenda kuzimira, ubu zongeye kororoka ari nyinshi.
Ati “Hari igihe ingagi zo mu Birunga zari zageze mu kaga gakabije ku buryo byabonekaga ko zishobora kuzimira burundu. Uyu munsi, kubera imbaraga u Rwanda rwashyize mu kuzibungabunga, umubare wazo warazamutse ugera hejuru y’igihumbi, ubwiyongere bwikubye inshuro enye ku buryo noneho twishimira ko zitagifatwa nk’inyamaswa ziri mu kaga ko kuba zazimara.”
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kandi yavuze ko ibyo byose bitari kugerwaho abaturage baturiye parike batabigizemo uruhare.
Ati “Nta na kimwe muri ibi byagezweho cyari kubasha kugerwaho bitagizwemo uruhare n’abaturage batuye hafi y’izi pariki. Mu by’ukuri, babaye abarinzi ba mbere b’inyamaswa mu Rwanda. Ibi kandi bigerwaho bitewe nuko twashyizeho uburyo buhoraho bw’uko abaturage baturiye za pariki bazajya babona inyungu iziturutsemo.”
Yanagaragaje ko kandi Ibihugu bya Afurika bidakwiye gutuma Pariki zabyo indiri y’ibikorwa by’iterabwoba n’amahuriro y’abagizi ba nabi.
Ati “Ntabwo twakwemera ko Pariki zo muri Afurika zikoreshwa n’imitwe y’iterabwoba cyangwa imiryango y’abagizi ba nabi mu guhungabanya umutekano.”
Kuva mu mwaka wa 2006 ubwo iki gikorwa cyatangiraga, cyagiye gihuza abayobozi n’inararibonye batandukanye barimo Umwami Charles III w’u Bwongereza, Umuherwe Jeff Bezos washinze Amazon na Bezos Earth Fund, Umwamikazi Noor wa Yorudaniya, Igikomangoma Albert II wa Monaco, ndetse n’abahoze ari Perezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika George H. W. Bush na Bill Clinton, banabaye abaterankunga bakuru ba ICCF.


Emelyne MBABAZI
RADIOTV10









