Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

radiotv10by radiotv10
29/10/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye Inama muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagaragaje ko mu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi, byanagizwemo uruhare n’abaturage baturiye Pariki, bituma baba abarinzi bazo mu gihe bahoze ari ba rushimusi, kandi bikaba bikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Dr Justin Nsengiyumva yabigarutseho ubwo yari mu musangiro wahuje abayobozi batandukanye batumiwe n’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku kubungabunga ibidukikije ICCF.

Ni umusangiro witabiriwe n’abantu 200 barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko, abagize Guverinoma, abayobozi batandukanye ku rwego mpuzamahanga, imiryango itari iya Leta, ibigo by’ishoramari ndetse n’impirimbanyi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Minisitiri w’intebe Dr Justin yavuze ko Amahoro n’iterambere bitagerwaho hatabayeho kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati “Amahoro n’iterambere ntibishobora kuramba tudakomeje kurengera ibidukikije ari byo abaturage bacu bashingiraho ubuzima. Ni yo mpamvu u Rwanda rwashyize ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ku isonga ry’ingamba zacu z’iterambere ry’Igihugu mu myaka mirongo itatu ishize.”

Yakomeje agaragza ko binyuze mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima byatanze umusaruro, ku buryo ingagi zasaga nizenda kuzimira, ubu zongeye kororoka ari nyinshi.

Ati “Hari igihe ingagi zo mu Birunga zari zageze mu kaga gakabije ku buryo byabonekaga ko zishobora kuzimira burundu. Uyu munsi, kubera imbaraga u Rwanda rwashyize mu kuzibungabunga, umubare wazo warazamutse ugera hejuru y’igihumbi, ubwiyongere bwikubye inshuro enye ku buryo noneho twishimira ko zitagifatwa nk’inyamaswa ziri mu kaga ko kuba zazimara.”

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kandi yavuze ko ibyo byose bitari kugerwaho abaturage baturiye parike batabigizemo uruhare.

Ati “Nta na kimwe muri ibi byagezweho cyari kubasha kugerwaho bitagizwemo uruhare n’abaturage batuye hafi y’izi pariki. Mu by’ukuri, babaye abarinzi ba mbere b’inyamaswa mu Rwanda. Ibi kandi bigerwaho bitewe nuko twashyizeho uburyo buhoraho bw’uko abaturage baturiye za pariki bazajya babona inyungu iziturutsemo.”

Yanagaragaje ko kandi Ibihugu bya Afurika bidakwiye gutuma Pariki zabyo indiri y’ibikorwa by’iterabwoba n’amahuriro y’abagizi ba nabi.

Ati “Ntabwo twakwemera ko Pariki zo muri Afurika zikoreshwa n’imitwe y’iterabwoba cyangwa imiryango y’abagizi ba nabi mu guhungabanya umutekano.”

Kuva mu mwaka wa 2006 ubwo iki gikorwa cyatangiraga, cyagiye gihuza abayobozi n’inararibonye batandukanye barimo Umwami Charles III w’u Bwongereza, Umuherwe Jeff Bezos washinze Amazon na Bezos Earth Fund, Umwamikazi Noor wa Yorudaniya, Igikomangoma Albert II wa Monaco, ndetse n’abahoze ari Perezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika George H. W. Bush na Bill Clinton, banabaye abaterankunga bakuru ba ICCF.

Ni mu musangiro wahuriyemo abanyacyubahiro banyuranye

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + six =

Previous Post

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Next Post

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Related Posts

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo bavuga ko babangamirwa n’uko iryo soko ritazitiye, bigatuma amatungo...

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

IZIHERUKA

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo
IMIBEREHO MYIZA

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.