Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko iperereza ryakorwaga ku bakinnyi b’iyi kipe, Dauda Yussif na Sy Mamadou ku myitwarire idahwite bagaragarije mu Misiri, ryarangiye, hagafatwa icyemezo ko bagaruka mu mwiherero nyuma yuko bemeye amakosa bakoze bakanayasabira imbabazi.
Iki cyemezo gikubiye mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa APR FC, bwavuze ko “Komite ishinzwe imyitwarire y’ikipe yateranye, ikiga ku buryo bwo gukemura ikibazo cy’abakinnyi bacu Dauda Yussif na Sy Mamadou, bari barahagaritswe mu gihe iperereza ryari rigikomeje.”
Ubuyobozi bw’iyi kipe bukomeza buvuga ko isuzuma ryakozwe n’iyi Komite, ryagaragaje ko aba bakinnyi bombi baragaragaje imyitwarire idahwitse kuko barenze nkana ku mubwiriza y’ikipe yatanzwe n’abatoza, bava mu mwiherero nta burenganzira mbere y’umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wahuje iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda na Pyramids FC.
Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Iki gikorwa cyo kutitwara neza cyateje urwikekwe mu ikipe ndetse iyo myitwarire ibangamira imyiteguro n’imikinire y’ikipe kuko abakinnyi bombi bari bashyizwe mu bakinnyi cumi n’umwe bagombaga kubanza mu kibuga.”
Komite yavuze ko ibyo aba bakinnyi bakoze bitari bihuye n’indangagaciro z’ikipe, bityo bafatirwa ibihano byo guhagarikwa by’agateganyo kugira ngo habanze hanakorwe iperereza kuri iriya myitwarire idahwitse yagaragajwe n’aba bakinnyi.
Ubuyobozi bwa APR bugakomeza buvuga ko “Mu kumva uruhande rwabo, abakinnyi bemeye imyitwarire mibi yabo, basaba imbabazi, kandi biyemeza gukurikiza amabwiriza y’ikipe. Nyuma yo gusuzuma neza, Komite yafashe icyemezo cyo gutanga umuburo wa nyuma mu nyandiko, hamwe n’ingamba z’inyongera z’imyitwarire bityo abakinnyi basubijwe mu mwiherero na bagenzi babo.”
APR FC yashimangiye ko izakomeza guhagarara ku ndangagaciro zayo zirimo ikinyabupfura, ubunyangamugayo, gukunda igihugu n’ ubufatanye bwa siporo nyarwanda.
Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10 muri iki Cyumweru, yongeye kugaruka ku myitwarire iboneye ikwiye kuranga abakinnyi b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, avuga ko ataba ari umusirikare, ngo abo ayobora bitware uko bishakiye.
Aime Augustin
RADIOTV10
 
			 
							










