Umunyapolitiki Jean Marc Kabund, wahoze ari inkoramutima ya Perezida Félix Tshisekedi, waje gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC, avuga ko uyu Mukuru w’Igihugu akomeje gushyira imbere intambara nk’iturufu yazamufasha kuguma ku butegetsi, bityo ko adashobora kubyihanganira, anavuga ko ateganya gukorera imyigaragambyo i Kinshasa.
Jean Marc Kabund wigeze kuyobora ishyaka rya Tshisekedi, ubu washinze ishyaka rye rya Alliance pour le Changement, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, yatangaje iby’iyi myigaragambyo ateganya gukora.
Yavuze ko adashobora kwihanganira ibibazo byugarije Igihugu cyabo birimo iby’umutekano, imibereho y’abaturage, ibijyanye n’ubukungu, ndetse n’ibyo muri Politiki yavuze ko irimo akajagari.
Byumwihariko ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kabund yavuze ko ibibazo byugarije abatuye kiriya gice, bikwiye gushakirwa umuti.
Yagize ati “Abavandimwe bacu bo mu burasirazuba bari mu buzima tudashobora kwihanganira, kandi ntibikwiye gushakirwa umuti n’abandi, ahubwo hakwiye ibikorwa bifatika bigamije kugarura amahoro, ubundi bakaba mu mutekano kuri gakondo yabo.”
Yavuze ko umuti w’ibibazo byo muri kiriya gice cya Congo, nta handi wava atari mu biganiro. Ati “Inzira z’ibiganiro bya Politiki, ntabwo ari amahitamo, ahubwo ni itegeko ntakuka. Dukurikije ibi, nidukomeza kwanga gushyira igitutu kuri Félix Tshisekedi ngo atumize ibiganiro bihuriza hamwe abantu bose ndetse n’abakoresha intwaro, twaba turi gukora ikosa rikomeye ryaba risa nk’ubugome bwo kuba yagumana ubutegetsi na nyuma ya manda ya kabiri ari na yo ya nyuma kuko bigoye ko yabona manda ya gatatu binyuze mu nzira zo kuvugurura Itegeko Nshinga.”
Uyu munyapolitiki yavuze ko “Tshisekedi yahisemo gukomeza gukoresha inzira z’intambara, kugira ngo agaragaze ko agikeneye igihe cyo kuguma ku butegetsi, kandi ko abantu bakomeje kubimwemerera” bazabyicuza.
Ati “Ikibabaje ni uko imibare ya politiki y’uburyo bwa machiavéli buri gushyirwa mu bikorwa, nta mpuhwe na nke zigirirwa Abanyagihugu bacu bo mu burasirazuba kandi ubuzima bw’abantu bukomeje kuhatikirira.”
Kabund uteganya gukora uru rugendo rw’imyigaragambyo y’amahoro kuzakora tariki 15 Ukuboza 2025, yasabye abaturage b’i Kinshasa, kuzajya kumushyigikira muri iyi myigaragambyo.
RADIOTV10











