Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yongeye kugaragaza ko Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu burasirazuba bwa DRC (MONUSCO) zatandukiriye ku nshingano zazo nyuma yuko zigaragaje ko zatoje abasirikare ba FARDC gukoresha drone n’intwaro za rutura, banakoresha mu kurenga ku gahenge no kurasa ku baturage.
Ni nyuma yuko MONUSCO igaragaje ko yahaye abasirikare 120 b’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) imyitozo yo gukoresha drone n’intwaro za rutura.
Mu butumwa bwatanzwe na MONUSCO buherekejwe n’amashusho agaragaza hatangwa iyi myitozo, yagize iti “Muri Ituri, abasirikare 120 ba FARDC basoje imyitozo bahawe na MONUSCO ku gukoresha drones, n’intwaro ziremereye ndetse na tekiniki zo guhungisha abakomerekeye ku rugamba.”
MONUSCO yakomeje ivuga ko iyi myitozo iri mu murongo wo kurushaho kongera ubumenyi mu gucungira umutekano abasivile ndetse no kubasha guhangana n’ibibazo byahungabanya umutakeno.
Iyi myitozo MONUSCO yahaye FARDC, yanenzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier nduhungirehe.
Yagize ati “Niba nabyumvise neza, MONUSCO iri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye no kubungabunga amahoro, mu nshingano nyamukuru yo kurinda abasivile, harimo no gutoza igisirikare cya Congo (gikorana n’umutwe w’Abajenosideri wa FDLR) uburyo bwo gukoresha intwaro za rutura na drone z’intambara, ziri gukoreshwa na FARDC mu kurenga ku gahenge, ndetse no mu bitero bikomeje kugabwa mu bice bituwemo n’abaturage benshi.”
Minisitiri Nduhungirehe yakomeje agaragaza ko bibabaje kubona mu myaka 26 izi ngabo za MONUSCO zoherejwe zikaba zaranatanzweho akayabo k’amamiliyari y’amadolari, ari bwo imitwe yitwaje intwaro irimo n’uyu wa FDLR, yakomeje gukura no kwiyongera, ndetse n’imvugo zibiba urwangano n’ibikorwa byo kwica Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, bigakomeza guhabwa intebe, akavuga ko ibi bigaragaza gutsindwa kudashidikanywaho kwa MONUSCO.
RADIOTV10









