Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

radiotv10by radiotv10
05/11/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yongeye kugaragaza ko Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu burasirazuba bwa DRC (MONUSCO) zatandukiriye ku nshingano zazo nyuma yuko zigaragaje ko zatoje abasirikare ba FARDC gukoresha drone n’intwaro za rutura, banakoresha mu kurenga ku gahenge no kurasa ku baturage.

Ni nyuma yuko MONUSCO igaragaje ko yahaye abasirikare 120 b’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) imyitozo yo gukoresha drone n’intwaro za rutura.

Mu butumwa bwatanzwe na MONUSCO buherekejwe n’amashusho agaragaza hatangwa iyi myitozo, yagize iti “Muri Ituri, abasirikare 120 ba FARDC basoje imyitozo bahawe na MONUSCO ku gukoresha drones, n’intwaro ziremereye ndetse na tekiniki zo guhungisha abakomerekeye ku rugamba.”

MONUSCO yakomeje ivuga ko iyi myitozo iri mu murongo wo kurushaho kongera ubumenyi mu gucungira umutekano abasivile ndetse no kubasha guhangana n’ibibazo byahungabanya umutakeno.

Iyi myitozo MONUSCO yahaye FARDC, yanenzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier nduhungirehe.

Yagize ati “Niba nabyumvise neza, MONUSCO iri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye no kubungabunga amahoro, mu nshingano nyamukuru yo kurinda abasivile, harimo no gutoza igisirikare cya Congo (gikorana n’umutwe w’Abajenosideri wa FDLR) uburyo bwo gukoresha intwaro za rutura na drone z’intambara, ziri gukoreshwa na FARDC mu kurenga ku gahenge, ndetse no mu bitero bikomeje kugabwa mu bice bituwemo n’abaturage benshi.”

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje agaragaza ko bibabaje kubona mu myaka 26 izi ngabo za MONUSCO zoherejwe zikaba zaranatanzweho akayabo k’amamiliyari y’amadolari, ari bwo imitwe yitwaje intwaro irimo n’uyu wa FDLR, yakomeje gukura no kwiyongera, ndetse n’imvugo zibiba urwangano n’ibikorwa byo kwica Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, bigakomeza guhabwa intebe, akavuga ko ibi bigaragaza gutsindwa kudashidikanywaho kwa MONUSCO.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 19 =

Previous Post

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Next Post

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Related Posts

Hatangajwe umubare w’abaguye mu mpanuka ikomeye ya Gari ya moshi ebyiri zagonganye mu Buhindi

Hatangajwe umubare w’abaguye mu mpanuka ikomeye ya Gari ya moshi ebyiri zagonganye mu Buhindi

by radiotv10
05/11/2025
0

Mu Gihugu cy’u Buhindi, abantu 11 bapfiriye mu mpanuka ya gari ya moshi yari itwaye abagenzi, yagonganye n’iyari itwaye ibicuruzwa...

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

by radiotv10
05/11/2025
0

Madamu Claudia Sheinbaum, Perezida wa Mexico yahuye n’uruva gusenya, ubwo yari ku muhanda aganiriza abamushyigikiye, umugabo akaza akamukoraho, kugeza no...

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Ikibuga cy’Indege cya Bruxelles cyari cyahagaritse ibikorwa kubera impungenge z’umutekano zatewe n’indege zitagira abapilote (Drones) bitazwi aho zaturutse zahazengurutse, cyasubukuye...

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

by radiotv10
05/11/2025
0

The Banyamulenge people, together with other ethnic groups including the Babembe, Bapfuru, Bashi, and others living in Minembwe in the...

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

by radiotv10
05/11/2025
0

Perezida Xi Jinping w'u Bushinwa yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Mikhail Mishustin; yizeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi. Kuri...

IZIHERUKA

Hatangajwe umubare w’abaguye mu mpanuka ikomeye ya Gari ya moshi ebyiri zagonganye mu Buhindi
AMAHANGA

Hatangajwe umubare w’abaguye mu mpanuka ikomeye ya Gari ya moshi ebyiri zagonganye mu Buhindi

by radiotv10
05/11/2025
0

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

05/11/2025
Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

05/11/2025
Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

05/11/2025
Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe umubare w’abaguye mu mpanuka ikomeye ya Gari ya moshi ebyiri zagonganye mu Buhindi

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.