Madamu Claudia Sheinbaum, Perezida wa Mexico yahuye n’uruva gusenya, ubwo yari ku muhanda aganiriza abamushyigikiye, umugabo akaza akamukoraho, kugeza no kumukora ku mabere agashaka no kumusoma, none bikomeje kuzamura impaka, aho bamwe bibaza icyo abarinzi be bakoraga.
Iki kibazo cyabaye kuri Claudia Sheinbaum kuri uyu wa Kabiri, ubwo yahuraga n’abaturage ku muhanda, ubwo yariho abaganiriza.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umugabo ari gukorakora Perezida wa kiriya Gihugu cya Mexico, akanagerageza kumusoma ku ijosi atabimuhereye uburenganzira.
Uyu mugabo biba bigaragara ko ashobora kuba yasinze, azamura amaboko ye yombi akanayageza ku mabere ya Perezida Claudia Sheinbaum, mbere yuko ayamukuraho.
Muri ayo mashusho, Perezida asa nk’ubanza kubyirengagiza ari na ko amwenyura, ubundi agahindukira akareba uwo mugabo, akamubwira ati “reka dufate ifoto, humura.”
Umwe mu barinzi ba Perezida, ni we ugaragara nk’uza guhagarika ibi uwo mugabo aba ari kwigira ku Mukuru w’Igihugu cyabo.
Aya mashusho yazamuye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bazikoresha, bakomeje kwibaza ku barinzi ba Perezida batabujije uriya mugabo gukorera Umukuru w’Igihugu cyabo ibyo bintu.
Umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X, yanditseho ati “Perezida wa Mexico Claudia Sheinbaum yasagariwe n’umugabo mu mujyi wa Mexico kuri uyu wa Kabiri. Uwo mugabo yagaragaye yasinze anagerageza gusima Sheinbaum. Ese abarinzi be bari he?”
Undi na we yagize ati “Niba Mexico itashobora kurindira umutekano Perezida wayo, ni gute undi muntu usanzwe yabaho atekanye.”
Undi na we ati “Biratangaje!! Umugabo wasinze yakorakoye Perezida Claudia Sheinbaum mu ruhame. Igitangaje kurushaho, ni ukuba abamurinda batabyutayeho.”
Ibiro Ntaramakuru Associated Press, bivuga ko byabajije ibiro bya Sheinbaum kuri iki kibazo, ariko ko ntacyo birabitangazaho, gusa amakuru aturuka muri kiriya Gihugu, yemeza ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi nyuma gato yuko akoze biriya.
RADIOTV10









