Shampiyona ya volleyball irakomeza ku munsi wayo wa kane, imikino ibera muri Gymnase nshya iri muri Sainte Famille mu mujyi wa Kigali, ariko bamwe bagaya imiterere yayo, kuko ishobora kubangamira imikinire y’abakinnyi.
Bamwe mu bakinnyi n’abatoza bagaragaje impungenge z’iyi gymnase ko itari ku rwego rwiza nka Petit Stade yari isanzwe yakira imikino.
Umwe utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Radio TV 10 ko ugukinira muri iyi gymnase bizasubiza inyuma umukino.
Ati “Twari tumaze kumenyera Petit Stade ijyamo abafana bicaye neza, muze kureba iyi gymnase ya Sainte Famille ifite igisenge kiri hafi ku buryo imipira izajya ikoraho byoroshye, abantu yakira ni bake cyane, ibi byose bisubiza inyuma umukino kandi wari umaze gufata umurongo.”
Imikino y’umunsi wa 4 irabimburirwa n’uw’abagore aho EAU WV ikina na APR WVC saa 18h00 zo kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Ugushyingo 2025. Nyuma y’aho saa mbiri (20h00) mu bagabo, ikipe ya REG VC irakina na Police VC.
Imikino izakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Ugushyingo 2025.
Muri shampiyona y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball, Kepler VC ni yo iyoboye urutonde mu bagabo n’amanota 9, mu gihe mu bagore bamaze gukina iminsi ibiri gusa, Police WVC ari yo iyoboye n’amanota atandatu.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10










