Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kohereza abandi basirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko muri Kivu y’Epfo, aho bivugwa ko noneho cyohereje Batayo ebyiri mu gace ka Fizi kugira ngo bagote agace ka Minembwe, no gukorera ubwicanyi Abanyamulenge.
Ibi byatangajwe n’Umutwe MRDP-Twirwaneho ugamije kurwana ku burenganzira bw’Abanyamulenge, wavuze ko abasirikare b’u Burundi boherejwe, bagiye mu bice by’imisozi miremire ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
MRDP-Twirwaneho yatangaje ko “Batayo ebyiri zavuye mu Burundi ku itegeko rya Perezida Evariste Ndayishimiye, zizwiho ubugome, zageze muri teritwari ya Fizi zinyuze mu nzira yo mu mazi, aho zakoresheje ubwato bwa gisirikare mu Kiyaga cya Tanganyika.”
Umuhuzabikorwa wa MRDP-Twirwaneho, Col Ndakize Welcome Kamasa yatangaje ko aba basirikare b’u Burundi boherejwe kugira ngo bashyire mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abanyamulenge bo muri Minembwe.
Yatangaje izo batayo ebyiri z’abasirikare b’u Burundi zibumbiye mu ya 3303, zagiye zisanze abandi basirikare ba kiriya Gihugu, basanzwe bafite ibirindiro ahazwi nka Point Zero mu rwinjiriro rwa Minembwe.
Avuga ko uku kohereza abasirikare b’u Burundi, bishimangira imikoranire y’iki Gihugu n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mugambi wo kurimbura Abanyekongo bo mu muryango w’Abanyamulenge.
Yagize ati “Leta ya Congo irabahemba, yabahaye akarere ubu nibo bayoboye; Abarundi ni bo bakoresha inama, ni bo batanga amabwiriza abantu bagenderaho, ni ukuvuga ngo nibo bakora nka Leta.”
MRDP-Twirwaneho ivuga ko abasirikare bose barimo n’aboherejwe n’ubutegetsi bw’u Burundi bayobowe na Brig. Gen. Amuli Chiviri, akaba ari Komanda w’ibikorwa bya Sokola II muri Kivu y’Epfo.
Ni mu gihe abasirikare b’u Burundi boherejwe kuri iyi nshuro, barimo bane bo mu cyiciro cy’Abajenerali, ari bo Brig. Gen. Pontien Hakizimana, Brig. Gen. Michel Ndenzako, Brig. Gen. Jean Luc Habarugira na Brig. Gen. Désiré Manirakiza.
RADIOTV10









