Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

radiotv10by radiotv10
10/11/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kohereza abandi basirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko muri Kivu y’Epfo, aho bivugwa ko noneho cyohereje Batayo ebyiri mu gace ka Fizi kugira ngo bagote agace ka Minembwe, no gukorera ubwicanyi Abanyamulenge.

Ibi byatangajwe n’Umutwe MRDP-Twirwaneho ugamije kurwana ku burenganzira bw’Abanyamulenge, wavuze ko abasirikare b’u Burundi boherejwe, bagiye mu bice by’imisozi miremire ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

MRDP-Twirwaneho yatangaje ko “Batayo ebyiri zavuye mu Burundi ku itegeko rya Perezida Evariste Ndayishimiye, zizwiho ubugome, zageze muri teritwari ya Fizi zinyuze mu nzira yo mu mazi, aho zakoresheje ubwato bwa gisirikare mu Kiyaga cya Tanganyika.”

Umuhuzabikorwa wa MRDP-Twirwaneho, Col Ndakize Welcome Kamasa yatangaje ko aba basirikare b’u Burundi boherejwe kugira ngo bashyire mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abanyamulenge bo muri Minembwe.

Yatangaje izo batayo ebyiri z’abasirikare b’u Burundi zibumbiye mu ya 3303, zagiye zisanze abandi basirikare ba kiriya Gihugu, basanzwe bafite ibirindiro ahazwi nka Point Zero mu rwinjiriro rwa Minembwe.

Avuga ko uku kohereza abasirikare b’u Burundi, bishimangira imikoranire y’iki Gihugu n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mugambi wo kurimbura Abanyekongo bo mu muryango w’Abanyamulenge.

Yagize ati “Leta ya Congo irabahemba, yabahaye akarere ubu nibo bayoboye; Abarundi ni bo bakoresha inama, ni bo batanga amabwiriza abantu bagenderaho, ni ukuvuga ngo nibo bakora nka Leta.”

MRDP-Twirwaneho ivuga ko abasirikare bose barimo n’aboherejwe n’ubutegetsi bw’u Burundi bayobowe na Brig. Gen. Amuli Chiviri, akaba ari Komanda w’ibikorwa bya Sokola II muri Kivu y’Epfo.

Ni mu gihe abasirikare b’u Burundi boherejwe kuri iyi nshuro, barimo bane bo mu cyiciro cy’Abajenerali, ari bo Brig. Gen. Pontien Hakizimana, Brig. Gen. Michel Ndenzako, Brig. Gen. Jean Luc Habarugira na Brig. Gen. Désiré Manirakiza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 2 =

Previous Post

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Next Post

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Related Posts

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Muri Nigeria, igisasu cyaturikiye mu musigiti uherereye mu mujyi wa Maiduguri, muri Leta ya Borno, gihitana abantu batanu, abandi 35...

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

by radiotv10
25/12/2025
0

Umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel mu gisirikare cy’u Burundi uherutse kurasirwa ku rugamba rwo guhangana na AFC/M23, byamenyekanye ko...

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

IZIHERUKA

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye
FOOTBALL

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

by radiotv10
25/12/2025
0

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

25/12/2025
Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.