Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

radiotv10by radiotv10
10/11/2025
in SIPORO
0
Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yifashishije ubushakashatsi bwagiye hanze, yagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, byatuma umuntu azigama ibihumbi 2,5 USD (arenga miliyoni 3,6 Frw) yari kuzakoresha yivuza.

Dr. Sabin Nsanzimana yabigaragaje mu butumwa asanzwe agenera Abaturarwanda bujyanye no kubungabunga ubuzima bwabo no gutuma bukomeza kurushaho kuba bwiza.

Muri ubu butumwa Dr. Sabin atangira avuga ko “wanga gukora imyitozo ngororamubiri, ugatakaza byikubye kabiri, yaba mu mufuka [amafaranga] ndetse n’ubuzima.”

Akomeza agira ati “Imyitozo ngororamubiri ya buri munsi, yatuma uzigama agera muri $2,500 ku mwaka ku giciro cy’ubuvuzi, bikanagabanya kuri 30% by’iminsi y’uburwayi, bikazamura umusaruro [w’umurimo] n’imbaraga z’imitekerereze.”

Dr. Sabin Nsanzimana yakomeje yibaza niba gukora imyitozo ngororamubiri, bitari bikwiye kuba itegeko ku nyungu z’ubuzima ndetse no ku iterambere ry’ubukungu.

Ubu bushakashatsi bwifashishijwe na Minisitiri w’Ubuzima bwagiye hanze muri 2019, bugaragaza kandi ko kudakora imyitozo ngororamubiri bifitanye isano n’impfu zirenga miliyoni 5 zigaragara buri mwaka ku Isi.

Ibyavuye muri ubu bushakashati kandi byagaragazaga ko kuba abantu bakora imyitozo ngororamubiri byanagirira inyungu ubukungu. Bwagaragazaga ko haramutse habayeho ubwikube bwa gatatu bw’imyitozo ngororamubiri yarwaga muri icyo gihe, byari gutuma umusaruro mbumbe w’izi muri uyu mwaka wa 2025, wari kuzamuka ukagera hagati ya miliyari 138 USD na miliyari 338 USD.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + thirteen =

Previous Post

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Related Posts

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

by radiotv10
07/11/2025
0

Shampiyona ya volleyball irakomeza ku munsi wayo wa kane, imikino ibera muri Gymnase nshya iri muri Sainte Famille mu mujyi...

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Umunyamakuru Isaac Rabbin Imani uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, wamaze gusezera igitangazamakuru yakoreraga yari amazeho imyaka ine, hamenyekanye...

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko...

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

by radiotv10
06/11/2025
0

Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan iri kumwe n’umutoza wayo Darko Novic watozaga APR FC umwaka w'imikino ushize, yageze...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.