Iraguha Clement wari uzwi nka Mwarimu Clement mu kazi ko kwigisha gutwara imodoka, yitabye Imana bikekwa ko yiyahuye mu Kiyaga cya Muhazi nyuma yo gukodesha ubwato bw’imwe muri hoteli zo ku nkombe zacyo, yageramo hagati agasimbukiramo.
Uyu mugabo wigishije benshi gutwara imodoka yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ugushyingo 2025, nyuma yuko akoze urugendo akajya ahawi nka King Fisher mu Karere ka Gasabo, avuye mu Karere ka Gicumbi.
Inkuru y’urupfu rwa Mwarimu Clement yasakaye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ugushyingo 2025 aho bamwe mu bo yigishije barimo n’abanyamakuru n’abandi bazwi ku mbuga nkoranyambaga, bagaragazaga agahinda k’urupfu rw’uyu wabafashije kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Umwe mu bo yigishije, yagize ati “Ni byo Mwarimu Clement yitabye Imana yiyahuye mu Kiyaga cya Muhazi, nyuma yuko yari yaje kuri King Fisher.”
Aya makuru y’urupfu rwa Mwarimu Clement, yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, wavuze ko uyu mugabo yari yabanje kujya kuri iriya Hoteli akanasaba serivisi yo gutembera mu bwato.
Yagize ati “Yaje n’ubwato, bumugeza kuri iyi hoteli, akodesha bumwe mu bwato abantu bakoresha mu buryo bwo gutembera mu kiyaga, abwira abakozi b’aho ngaho ko azi gutwara ubwo bwato, ntakibazo.” Avuga ko abakozi b’iriya Hoteli, bamuhaye ibikoresho bimufasha kugenda mu kiyaga, birimo umwambaro wabugenewe, ubundi akajya mu bwato buto.
Ati “Ageze nko muri metero mirongo itanu ni bwo yakuyemo ya gillet, ayirambika mu kato, ahita asimbukira mu mazi.”
Nyuma yuko uyu mugabo asimbukiye mu mazi ubwo yari ageze muri metero 50, abakozi b’iriya hoteli bamubonye, bagahita bihutira kujya kumureba kugira ngo barebe ko bamutabara, ariko bikaba iby’ubusa kuko yari yamaze kwibira yageze kure, akaza kwitaba Imana.
Uyu mugabo wari unafite YouTube Channel yifashishaga mu gutanga amasomo yo gutwara ibinyabiziga n’amategeko y’umuhanda, mu kazi ke yakundaga kuvuga ko ikimufasha kwigisha abantu bagafata ari uko yanize kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda mu yahoze ari KIE.
RADIOTV10









