Tuesday, January 6, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

radiotv10by radiotv10
12/11/2025
in MU RWANDA
0
Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka
Share on FacebookShare on Twitter

Iraguha Clement wari uzwi nka Mwarimu Clement mu kazi ko kwigisha gutwara imodoka, yitabye Imana bikekwa ko yiyahuye mu Kiyaga cya Muhazi nyuma yo gukodesha ubwato bw’imwe muri hoteli zo ku nkombe zacyo, yageramo hagati agasimbukiramo.

Uyu mugabo wigishije benshi gutwara imodoka yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ugushyingo 2025, nyuma yuko akoze urugendo akajya ahawi nka King Fisher mu Karere ka Gasabo, avuye mu Karere ka Gicumbi.

Inkuru y’urupfu rwa Mwarimu Clement yasakaye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ugushyingo 2025 aho bamwe mu bo yigishije barimo n’abanyamakuru n’abandi bazwi ku mbuga nkoranyambaga, bagaragazaga agahinda k’urupfu rw’uyu wabafashije kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Umwe mu bo yigishije, yagize ati “Ni byo Mwarimu Clement yitabye Imana yiyahuye mu Kiyaga cya Muhazi, nyuma yuko yari yaje kuri King Fisher.”

Aya makuru y’urupfu rwa Mwarimu Clement, yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, wavuze ko uyu mugabo yari yabanje kujya kuri iriya Hoteli akanasaba serivisi yo gutembera mu bwato.

Yagize ati “Yaje n’ubwato, bumugeza kuri iyi hoteli, akodesha bumwe mu bwato abantu bakoresha mu buryo bwo gutembera mu kiyaga, abwira abakozi b’aho ngaho ko azi gutwara ubwo bwato, ntakibazo.” Avuga ko abakozi b’iriya Hoteli, bamuhaye ibikoresho bimufasha kugenda mu kiyaga, birimo umwambaro wabugenewe, ubundi akajya mu bwato buto.

Ati “Ageze nko muri metero mirongo itanu ni bwo yakuyemo ya gillet, ayirambika mu kato, ahita asimbukira mu mazi.”

Nyuma yuko uyu mugabo asimbukiye mu mazi ubwo yari ageze muri metero 50, abakozi b’iriya hoteli bamubonye, bagahita bihutira kujya kumureba kugira ngo barebe ko bamutabara, ariko bikaba iby’ubusa kuko yari yamaze kwibira yageze kure, akaza kwitaba Imana.

Uyu mugabo wari unafite YouTube Channel yifashishaga mu gutanga amasomo yo gutwara ibinyabiziga n’amategeko y’umuhanda, mu kazi ke yakundaga kuvuga ko ikimufasha kwigisha abantu bagafata ari uko yanize kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda mu yahoze ari KIE.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Next Post

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Related Posts

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

by radiotv10
06/01/2026
0

The festive season is often filled with joy, gifts, travel, and celebrations, but it can also leave many people feeling...

Perezida Kagame yihanganishije General Doumbouya wa Guinea ku bw’ibyago byabaye mu Gihugu cye

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

by radiotv10
05/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we Mamadi Doumbouya watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Guinea, amwizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana...

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

by radiotv10
05/01/2026
0

Imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya Taxi Minibus yakoreye impanuka mu muhanda Muhanga-Kigali ubwo yari igeze ahazwi nko...

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

Eng.-President Kagame Congratulates His Counterpart Doumbouya on Winning Elections in Guinea

by radiotv10
05/01/2026
0

President Paul Kagame has congratulated his counterpart, Mamadi Doumbouya, on winning the presidential elections in Guinea, assuring him that Rwanda...

How to reset your life after the holidays without pressure

How to reset your life after the holidays without pressure

by radiotv10
05/01/2026
0

The holidays are beautiful. Late nights, good food, family time, travel, laughter, rest and a break from alarms and deadlines....

IZIHERUKA

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season
IMIBEREHO MYIZA

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

by radiotv10
06/01/2026
0

Perezida wa Venezuela na Madamu we bagaragaye bacunzwe bidasanzwe muri America boherejwe mu Rukiko

Perezida wa Venezuela na Madamu we bagaragaye bacunzwe bidasanzwe muri America boherejwe mu Rukiko

05/01/2026
Perezida Kagame yihanganishije General Doumbouya wa Guinea ku bw’ibyago byabaye mu Gihugu cye

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

05/01/2026
Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

05/01/2026
Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

05/01/2026
Hamenyekanye umubare w’abasirikare u Burundi bumaze kohereza muri Congo mu myaka itatu

Hamenyekanye umubare w’abasirikare u Burundi bumaze kohereza muri Congo mu myaka itatu

05/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Umugore n’umuhungu b'uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

Perezida wa Venezuela na Madamu we bagaragaye bacunzwe bidasanzwe muri America boherejwe mu Rukiko

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.