Tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika muri Handball (Men’s Handball Africa Cup of Nations) kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2026, iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Ugushyingo 2025.
Abakunzi b’uyu mukino bafite amatsiko yo kumenya itsinda u Rwanda ruzaherereyemo mu bihugu 16 bizitabira iri rushanwa.
Tombola iteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro saa 15:00, aho ibi bihugu 16 bizashyirwa mu matsinda ane, buri tsinda rigizwe n’amakipe ane.
Aya makipe 16 yabanje gushyirwa mu dukangara (Pots) tune, aho u Rwanda ruri mu gakangara ka gatatu.
Iri rushanwa rya Men’s Handball Africa Cup of Nations rizaba rikinwa ku nshuro ya 27, rizabera muri BK Arena no muri Petit Stade kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 31 Mutarama 2026.
U Rwanda rufite umutoza mushya w’Umunyatunisia Hafedh Zouabi, uri gufatanya n’Umunyarwanda Bagirishya Anaclet usanzwe ari umutoza wa APR HC.
Usibye u Rwanda, ibindi bihugu 15 bizitabira iki gikombe cya Afurika cya Handball kizaba kibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere ni: Misiri, Algeria, Tuniziya, Cape Verde, Gineya, Maroke, Angola, Kameruni, Gabon, Benin, Kenya, Zambia, Uganda, Kongo Brazzaville na Nigeria.


Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10












