Nyuma yuko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, atangaje ko ikipe yamaze gutandukana n’umutoza Afahmia Lotfi kubera umusaruro muke, ibintu byahinduye isura, aho uruhande rw’umutoza rutangaje ko rutigeze rwemeranya n’iki cyemezo.
Uhagarariye Lotfi mu by’amategeko, Habimana Hussein, yavuze ko Rayon Sports yishe bikabije amasezerano kandi ikirengagiza inshingano zayo.
Hussein yatangaje ko umusaruro muke ushyirwa ku mutwe w’umutoza ari ikimenyetso cy’iterabwoba n’ihohoterwa rishingiye ku byemezo bidafite ishingiro.
Yagize ati “Amasezerano twagiranye na Rayon Sports ntabwo yubahirijwe ku kigero cya 90%. Twasabye ko tugira ijambo ku bakinnyi bagomba kugenda cyangwa kwinjira, ariko ibyo twasabye byakozwe ku kigero cya 10% gusa.”
Mu magambo akomeye, Habimana Hussein yasobanuye ko kwirukanwa kwa Afahmia Lotfi kwakozwe mu buryo budakurikije amategeko.
Ati “Twe ntabwo dutinya kwirukanwa, kuko natwe twamaze kwandika ikirego cyo kujyana muri FIFA. Perezida wa Rayon Sports yakoze amakosa menshi, kugeza aho umutoza yirukanwe mu nzu akiri umutoza wa Rayon Sports. Twamaze gukora ikirego kandi twizeye ko tuzishyurwa amafaranga yose batugomba.”
Bimwe mu bigize ikirego kizatangwa muri FIFA gishobora gutangwa vuba, uruhande rwa Lotfi ruvuga ko rugiye kuregera imishahara yose itishyuwe ndetse n’iyo yagombaga kwishyurwa, uduhimbazamusyi, ndetse n’indishyi z’akababaro n’ibindi bisigaye mu masezerano yasinywe y’umwaka umwe n’amezi arindwi.
Hussein ati “Rayon Sports ntiyubahirije ibigize amasezerano. Afahmia Lotfi afite amasezerano asigaje umwaka n’amezi 7, kandi ibyo byose bizashyirwa mu kirego. Turifuza ko uburenganzira bwe bwubahirizwa.”
Habimana Hussein yavuze ko ikibazo atari ikipe ahubwo ari Perezida Twagirayezu Thadée. Ati “Ntabwo dufitanye ikibazo na Rayon Sports, ahubwo Twagirayezu Thadée ni we watubereye ikibazo. Impamvu mvuga gutyo ni uko imyanzuro yose yafashwe igonga umutoza itigeze ifatwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, ahubwo yafashwe n’umuntu ku giti cye.”
Habimana Hussein uhagarariye umutoza Lotfi yemeje ko bategereje ibaruwa ibirukana, ubundi bakayisana n’ikirego muri FIFA.


Aime Augustin
RADIOTV10











