Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ubwo yakiraga ku meza Igikomangoma cy’Ubwami bwa Saudi Arabia, wari kumwe n’itsinda ririmo rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo, yamubwiye uburyo umuhungu we muto ari umufana we ukomeye.
Byabaye mu ijoro ryacyeye ubwo Donald Trump yakiraga ku meza muri White House Igikomangoma cya Saudi Arabia n’itsinda ry’abo bari kumwe.
Cristiano Ronaldo yahuye n’umuhungu wa Trump, Barron Trump mbere yo kumushimira muri iki gikorwa cyo kubakira ku meza mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri.
Donald Trump yateguye igikorwa cyo kwakira Igikomangoma cya Saudi Arabia, Mohammed bin Salman, i Washington DC, aho yari kumwe n’itsinda ririmo abaherwe.
Ronaldo, ukina muri Saudi Pro League, ari mu itsinda ry’abari kumwe na, Mohammed bin Salman, aho yari kumwe n’umukunzi we, Georgina Rodriguez.
Uyu mugabo w’imyaka 40 wari wambaye isuti y’umukara, yari yicaranye n’abandi banyacyubahiro barimo Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, JD Vance ndetse n’umuherwe Elon Musk.
Byari ubwa mbere uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru agaragara ku butaka bwa Amerika kuva yashinjwa gufata ku ngufu n’umwarimu w’Umunyamerika mu 2017.
Trump yagarutse kuri Ronaldo mu ijambo rye, agaragaza ko uyu mukinnyi wo muri Portugal yari asanzwe amuzi cyane kuko yakundaga kuvugwa n’umuhungu we, umufana bidasanzwe.
Trump yagize ati “Iki cyumba cyuzuyemo abayobozi bakomeye ku isi, abo mu bucuruzi, muri siporo …’. ‘Umwana wanjye ni umufana ukomeye wa Ronaldo… Barron yahuye na we kandi ndatekereza ko yubaha se cyane ubu. Rero ndagira ngo mbashimire mwese kuba muri hano.”
Barron Trump yigeze kumara igihe mu ikipe y’ingimbi ya MLS DC United, nk’uko amakuru abivuga. Hari amashusho agaragaza uyu musore w’imyaka 19 mu mupira w’amaguru, yasakaye mu kwezi k’Ukuboza 2024, akaba ndetse yarigeze gutumirwa n’umukinnyi w’icyamamare w’Umwongereza Wayne Rooney.







RADIOTV10









