Wednesday, November 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

radiotv10by radiotv10
19/11/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ubwo yakiraga ku meza Igikomangoma cy’Ubwami bwa Saudi Arabia, wari kumwe n’itsinda ririmo rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo, yamubwiye uburyo umuhungu we muto ari umufana we ukomeye.

Byabaye mu ijoro ryacyeye ubwo Donald Trump yakiraga ku meza muri White House Igikomangoma cya Saudi Arabia n’itsinda ry’abo bari kumwe.

Cristiano Ronaldo yahuye n’umuhungu wa Trump, Barron Trump mbere yo kumushimira muri iki gikorwa cyo kubakira ku meza mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri.

Donald Trump yateguye igikorwa cyo kwakira Igikomangoma cya Saudi Arabia, Mohammed bin Salman, i Washington DC, aho yari kumwe n’itsinda ririmo abaherwe.

Ronaldo, ukina muri Saudi Pro League, ari mu itsinda ry’abari kumwe na, Mohammed bin Salman, aho yari kumwe n’umukunzi we, Georgina Rodriguez.

Uyu mugabo w’imyaka 40 wari wambaye isuti y’umukara, yari yicaranye n’abandi banyacyubahiro barimo Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, JD Vance ndetse n’umuherwe Elon Musk.

Byari ubwa mbere uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru agaragara ku butaka bwa Amerika kuva yashinjwa gufata ku ngufu n’umwarimu w’Umunyamerika mu 2017.

Trump yagarutse kuri Ronaldo mu ijambo rye, agaragaza ko uyu mukinnyi wo muri Portugal yari asanzwe amuzi cyane kuko yakundaga kuvugwa n’umuhungu we, umufana bidasanzwe.

Trump yagize ati “Iki cyumba cyuzuyemo abayobozi bakomeye ku isi, abo mu bucuruzi, muri siporo …’. ‘Umwana wanjye ni umufana ukomeye wa Ronaldo… Barron yahuye na we kandi ndatekereza ko yubaha se cyane ubu. Rero ndagira ngo mbashimire mwese kuba muri hano.”

Barron Trump yigeze kumara igihe mu ikipe y’ingimbi ya MLS DC United, nk’uko amakuru abivuga. Hari amashusho agaragaza uyu musore w’imyaka 19 mu mupira w’amaguru, yasakaye mu kwezi k’Ukuboza 2024, akaba ndetse yarigeze gutumirwa n’umukinnyi w’icyamamare w’Umwongereza Wayne Rooney.

Trump yavuze ko umuhungu we afana cyane Cristiano Ronaldo
Umuhungu we Barron Trump yabonanye na rurangiranwa
Cristiano Ronaldo yari mu banyacyubahiro bitabiriye uyu musangiro

Igikomangoma cya Saudi Arabia

N’umuherwe Elon Musk yari ahari

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + sixteen =

Previous Post

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

Related Posts

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

by radiotv10
19/11/2025
0

Eswatini yabaye Igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye umuti wa Lenacapavir, ukora nk'urukingo rurinda umuntu kwandura Virusi itera SIDA, rutangwa...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

by radiotv10
18/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bitangaje kubona Umuganga Dr Denis Mukwege wanahawe igihembo cy’amahoro ‘Nobel’ yamagana...

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

by radiotv10
17/11/2025
0

Indege yarimo intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari ugiye gukurikirana iby’impanuka yahitanye...

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

by radiotv10
17/11/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yakiriye mugenzi we w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, banayobora isinywa ry’amasezerano hagati...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

by radiotv10
17/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye icyemezo cyafashwe na Perezida Felix Tshisekedi cy’umugambi wo gufungura ikibuga cy’Indege cya Goma, rivuga ko bidashoboka, rimwibutsa...

IZIHERUKA

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye
AMAHANGA

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

by radiotv10
19/11/2025
0

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

19/11/2025
Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

18/11/2025
Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

19/11/2025
Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

18/11/2025
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

18/11/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.