Ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika (CAF Awards 2025) byaranze n’ubwiganze bw’Abanya-Morocco bigukanyemo byinshi dore ko n’umukinnyi w’umwaka ari uwo muri kiriya Gihugu ukina ku Mugabane w’u Burayi.
Umunya-Morocco akaba na myugariro wa Paris Saint-Germain, Achraf Hakimi, yegukanye igihembo cy’Umukinnyi wahize abandi muri Afurika (CAF Men’s Player of the Year 2025), nyuma y’umwaka w’igitangaza yagize: yatwaranye na PSG UEFA Champions League, UEFA Super Cup, Ligue 1 na Coupe de France, ndetse anafasha ikipe ye kugera ku mukino wa nyuma wa FIFA Club World Cup 2025.
Hakimi kandi yagize uruhare rukomeye mu gufasha Maroc kubona itike y’Igikombe cy’Isi, aba myugariro wa mbere uwegukanye iki gihembo kuva 1973, ndetse aba n’Umunya-Morocco wa mbere ubigezeho kuva Mustapha Hadji mu 1998.
Mu cyiciro cy’abagore, Umunya-Morocco Ghizlane Chebbak na we yegukanye igihembo cya CAF Women’s Player of the Year ku nshuro ya mbere mu mateka ya Maroc. Yabigezeho nyuma yo gufasha ikipe y’igihugu kugera ku mukino wa nyuma wa WAFCON 2025, aho yanabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi, nubwo batwaye umwanya wa kabiri nyuma ya Nigeria.
Yassine Bounou yatorewe kuba Umuzamu mwiza w’umwaka (Men’s Goalkeeper of the Year) nyuma y’umwaka mwiza yagize muri Saudi Arabia, aho yatwaranye n’ikipe ye igikombe cya shampiyona ndetse anitwara neza mu FIFA Club World Cup 2025, aho yanabaye umunyezamu mwiza w’irushanwa.
Mu bagore, Chiamaka Nnadozie wo muri Nigeria yongeye kwegukana igihembo cy’Umuzamu mwiza w’umwaka ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma yo gufasha Nigeria gutwara igikombe cya Afurika WAFCON 2025.
Rutahizamu Fiston Kalala Mayele wo muri DR Congo, ukinira Pyramids FC yo mu Misiri, yahawe igihembo cy’Umukinnyi mwiza ukina imbere ku mugabane w’Afurika (Men’s Interclub Player of the Year) nyuma yo kuba rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri CAF Champions League 2024/25 no gufasha Pyramids gutwara iki gikombe ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.
Umutoza Bubista yahawe igihembo cy’Umutoza w’umwaka (CAF Men’s Coach of the Year) nyuma yo guhesha Cape Verde itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ku nshuro ya mbere mu mateka y’iki gihugu.
Umunya-Morocco Othmane Maammay yegukanye igihembo cy’Umukinnyi mwiza ukiri muto mu bagabo (Men’s Young Player of the Year), nyuma yo kwitwara neza no gufasha Maroc gutwara FIFA U-20 World Cup 2025.
Umunya-Morocco kazi Doha El Madani yegukanye igihembo cy’Umukinnyi mwiza ukiri muto mu bagore (Women’s Young Player of the Year). Yatangaje benshi kuko abaye umukinnyi wa mbere utwaye iki gihembo akina Futsal, akaba yarabigezeho nyuma yo gufasha Maroc gutwara Futsal Africa Cup of Nations 2025.
Morocco U-20 yegukanye igihembo cy’Ikipe y’Igihugu y’umwaka (Men’s National Team of the Year). Pyramids FC yegukanye Club of the Year (Ikipe y’umwaka mu bagabo).
Nigeria’s Super Falcons yegukanye igihembo cy’Ikipe y’Igihugu y’abagore y’umwaka (Women’s National Team of the Year).
Igihembo cy’igitego cy’umwaka Goal of the Year, cyatowe n’abafana bonyine, cyegukanywe na Clement Mzize wo muri Tanzania, igitego yatsinze TP Mazembe muri CAF Champions League.
RADIOTV10











