Perezida Paul Kagame yashimiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani wagendereye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, rwaranzwe n’ibikorwa birimo gutemberana mu rwuri rwe akanamugabira Inka z’Inyambo nk’ikimenyetso cy’ubucuti bushikamye basanzwe bafitanye.
Ubu butumwa bwo gushimira, Perezida Paul Kagame yabutanze kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025, abunyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Yagize ati “Ndashimira umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye, His Highness Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ku bw’uruzinduko yagiriye mu Rwanda n’ibiganiro by’ingirakamaro twagiranye.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko u Rwanda rwagenderewe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, rwishimira umubano ushikamye rufitanye na Leta ya Qatar, kimwe n’ubushuti bwihariye, bukomeje kuganisha aheza imikoranire y’Ibihugu byombi.
Ati “Twishimiye gukomeza kubakira ku ntambwe yatewe muri uru ruzinduko ndetse no guteza imbere intego z’inyungu zihuriwe n’Ibihugu byacu n’abaturage bacu.”
Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yari yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane, aho yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Kigali na Perezida Paul Kagame.
Aba bayobozi bombi kandi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane banatambagiye mu rwuri rwa Perezida Kagame ruri Kibugabuga mu Karere ka Bugesera, anamugabira Inka z’inyambo nk’ikimenyetso cy’igihango n’ubucuti busanzwe buri hagati y’Umukuru w’u Rwanda na Emir wa Qatar.
RADIOTV10







