Mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, abaturage basanze umurambo w’umugabo mu nzu itabamo abantu, bigaragara ko wari umazemo iminsi ibiri, bagakeka ko yaba yarishwe akaza kujugunywamo n’abantu bataramenyekana.
Uyu murambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu Mudugudu wa Kirwa mu Kagari ka Mushirarungu muri uyu Murenge wa Rwabicuma.
Uru rupfu rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ubwo abaturage bafataga umwanzuro wo gukingura inzu bari bamaze iminsi bumvamo umunuko udasanzwe kandi yararimo ifungishije ingufuri.
Nyirangendahimana yagize ati “Iyi nzu twari tuzi ko itakibamo abantu kuko yahoraga ikinze kuva mu ntangiriro z’uku kwezi, uwahabaga yaragiye. Tumaze iminsi twumva umunuko bikatuyobera, none dusanze harimo umurambo. Turasaba ko hamenyekana uwabikoze niba koko uyu muntu yarishwe.”
Undi muturage witwa Hategekimana na we ati “Birababaje kubona umuntu apfa gutya ntihamenyekane icyabaye. Twabonye inzu ikinze, tukumva umunuko ariko ntitwari tuzi ko harimo umuntu. Turifuza ko iperereza rikomeye ryakorwa, uwabigizemo uruhare akamenyekana.”
Mukandayisenga Consolee yagize ati “Kuba umuntu apfa akajugunywa muri iyi nzu ntitugomba kubifata nk’ibisanzwe. Abashinzwe umutekano nibadufashe hamenyekane ukuri.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje iby’uru rupfu, avuga ko hamaze gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu.
Yagize ati “Amakuru yamenyekanye, Polisi na RIB bahageze, hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu. Umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bya Nyanza kugira ngo hakorwe isuzuma rizagaragaza icyamwishe.”
Abaturage bo mu Murenge wa Rwabicuma barasaba inzego z’umutekano ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hagaragazwe ababa baragize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, bakavuga ko uyu nyakwigendera batari bamuzi. Gusa Polisi y’u Rwanda ivuga ko amakuru bahawe na ny’iri nzu agaragaza ko uyu nyakwigendera avuka mu karere ka Nyamagabe.



Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10










