Amafoto mashya ya Michelle Obama, Madamu wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yazamuye impaka ndende kubera uburyo amugaragaza ananutse cyane, aho bamwe bavuze ko yakoresheje imiti igabanya ibilo.
Michelle w’imyaka 61 y’amavuko, akomeje kugaragara mu isura nshya mu mafoto ari kujya hanze nyuma yo gushyira hanze igitabo kivuga ku bijyanye no kurimba kizwi nka The Look.
Gafotozi witwa Annie Leibovitz uherutse gufata amafoto Michelle Obama, aherutse gushyira hanze bimwe mu bihe byaranze igikorwa cyo kumufotora, akoresheje imbuga nkoranyambaga ze.
Amafoto yashyizwe hanze n’uyu gafotozi agaragaza Michelle Obama, yarananutse mu buryo budasanzwe, ibintu byazamuye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyamba.
Umwe yanritse kuri X ati “Haba hari uzi uko Michelle Obama yatakaje ibilo bingana gutya ku myaka 61, imyaka igoye cyane ko umugore yagabanya ibilo?”
Undi na we yanditse ati “Ozempic [imiti igabanya ibilo]- ni iyo iri gukoreshwa na buri wese wifuza kugira imiterere myiza. Ntabwo ntukanye, ahubwo ndabivuga mu zina rya kristu.”
Undi na we yaje yunga mu ry’uyu agira ati “Yego rwose, afite imiterere ya Ozempic look.”
Undi na we yanditse agira ati “Yaba ari njye uri kureba nabi, cyangwa Michelle Obama yaba ari gufata semaglutide kugira ngo agabanye ibilo?”
Undi na we ati “None se ni inde ufite inshingano zo guha Michelle Obama Ozempic kugira ngo agabanye ibilo? Ni inde ari kugerageza kwigana.”
Michelle Obama atanga ibitekerezo ku byagiye bitangazwa n’aba bantu, yagize ati “Annie Leibovitz yari abize neza ko iyi foto izateza impaka. Yari abizei ko yasobanura ikindi kintu.”
Michelle yakomeje agira ati “Igitabo cye Women ni cyo cyakoze ibi, cyagura imitekererezo y’uburyo tubona abagore n’imibereho yabo tubikesheje imboni za camera ye. Ni iby’agaciro gufotorwa na Annie mu yandi mafoto, afotora mu buryo bunyuranye abagore bagaragaza uyu munsi. Nizeye ko muzabobonya nk’urugero rwiza nk’uko nanjye mbibona.”
Muri 2022, Michelle Obama yatangaje ko yahuye n’urugamba rukomeye rw’ibihe yarimo byo kwinjira mu bihe byo gucura, aho yavuze ko byatumye azana umubyibuho ukabije, bituma yitondera imirire ye ndetse anongera imbara mu myitozo ngororamubiri.




RADIOTV10











