Impunzi z’Abarundi 115 zabaga mu Rwanda ziganjemo izabaga mu Nkambi ya Mahama, zatahutse mu Gihugu cyabo cy’u Burundi, zinyuze ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.
Izi mpunzi zatahutse zigizwe n’imiryango 64 irimo 58 yabaga mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, ndetse n’indi itandatu yabaga mu Mujyi wa Kigali.
Iyi miryango 58 yabaga mu Nkambi ya Mahama, igizwe n’abantu 107; mu gihe iriya itandatu yabaga mu Mujyi wa Kigali igizwe n’abantu umunani.
Uko ari abantu 115, batahutse mu Gihugu cyabo cy’u Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025, aho aba Barundi batashye ku bushake bwabo.
Aba batashye kandi, biganjemo abari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18 na 59, aho abo muri iki cyiciro ari 58, bakabamo abandi 18 b’abana bari hagati y’imyaka 0 n’ine, abari hagati y’imyaka itanu na 11 bakaba ari 15, abari hagati y’imyaka 12 na 17 bakaba ari batanu, mu gihe abari hejuru y’imyaka 60 ari batandatu.
Kuva ku wa 27 Kanama 2020, hamaze gutahuka impunzi z’Abarundi zingana na 30 907, zatashye mu Gihugu cyabo zivuye mu Rwanda, mu gihe impunzi z’Abarundi izigicumbikiwe muri iki Gihugu cy’igituranyi [u Rwanda] ari 52 862, ziganjemo izicumbikiwe mu Nkambi ya Mahama irimo Abarundi 42 421, mu gihe abandi batuye mu mijyi itandukanye mu Rwanda.

RADIOTV10







