Uwari mu buyobozi bw’Ikipe ya AS Kigali iherutse kubona ubuyobozi bushya we akaba atabwemera, yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, arusaba kwinjira mu bibazo biri mu buyobozi bw’iyi kipe.
Ni nyuma yuko ku Cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025 habaye amatora ya Komite Nyobozi ya AS Kigali, yarangiye Jean Chrysostome Rindiro ari we utorewe kuba Perezida, agasimbura Dr. Rubagumya Emmanuel wari uri kuri izi nshingano by’agateganyo, wari wazifashe nyuma yuko Shema Ngoga Fabrice amaze gutorerwa kuba Perezida wa FERWAFA.
Aya matora kandi yasize Anne-Lise Alida Kankindi atorewe kuba Visi Perezida, Umunyamabanga Mukuru aba Fabrice Habanabakize, Chantal Habiyakare atorerwa kuba Umubitsi, naho Jonathan Harindintwari atorwa nk’Umujyanama mu bya Tekinike ndetse na Yves Sangano watorewe kuba Umujyanama mu by’amategeko.
Itorwa ry’iyi Komite Nyobozi itemerwa na Dr. Rubagumya Emmanuel wari Perezida w’Agateganyo, ryakurikiwe n’urwandiko rurerure yanditse, agaragazamo ko aba batowe bishyizeho.
Muri uru rwandiko, Dr. Rubagumya Emmanuel yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, arusaba ko rwabyinjiramo kugira ngo ibi bibazo bikemuke.
Hari aho agira ati “Tukaba dusaba ko mwaza kudufasha gukemura ibibibazo kuko tubona gukorera mu mwuka nk’uyu bizaduteza ibibazo bikomeye ndetse iyo komite tutazi ikimara kujyaho yagiye aho dukorera yiinjira ku gahato bahindura ingufuri. Ibyo byose bituma haba urujijo kuko hasa n’ahari Komite Nyobozi ebyiri kandi twebwe iyo yashyizweho binyuranyije n’amategeko ntituyemera.”
Muri iyi baruwa kandi, Dr. Rubagumya yagarutse ku bibazo biri muri iyi kipe, birimo umwenda wa miliyoni zirenga 130 Frw w’abakozi ba AS Kigali, ndetse n’umwenda wa miliyoni 90 Frw wafashwe muri Banki ya Kigali mu buryo butazwi.
Uru rwandiko uyu wahoze mu buyobozi bwa AS Kigali, ruje mu gihe RGB yamaze no kwinjira mu bibazo bya Rayon Sports na yo yari imaze iminsi ivugwamo ibibazo bishingiye ku bwumvikane bucye bwari hagati y’abagize inzego z’umuryango w’iyi Kipe.
Uru rwego kandi rwamaze gufata icyemezo cyo gusesa inzego zose za Rayon Sports, rushyiraho komite y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah, yahawe amezi atatu kugira ngo ishyire ibintu ku murongo.
RADIOTV10










