Nyuma yuko Kiyovu Sports yishyuye amadeni arenga miliyoni 85 Frw yari ifitiye abakinnyi n’abatoza bari barayireze muri FIFA, ubuyobozi bushya buyobowe na Perezida David Nkurunziza bwatumijeho inama y’Inteko Rusange yo gushaka uko Kiyovu Sports igomba kubaho.
Kugira ngo ikipe ikomeze urugendo rwo kwiyubaka no kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2025–2026, Perezida Nkurunziza yatumije Inteko Rusange y’abanyamuryango izaba ku wa 27 Ukuboza 2025 guhera saa tanu (11:00) i Kigali.
Uyu watumije iyi nama yatangaje ko iyi Nteko Rusange ayibonamo igisubizo cy’ibibazo byari kuzugariza ikipe mu minsi iri mbere.
Ati “Twarwanye intambara bucece, tubasha kwishyura amadeni ikipe yari irimo. Ubu noneho dutangiye kureba imbere, aho dushaka ko ikipe ibaho neza mu buryo burambye, atari iby’umwaka umwe. Turateganya ko mu Nteko Rusange tuzahabona amaboko mashya azadufasha kwitwara neza mu mwaka w’imikino.”
Ibizigirwa muri iyi Nteko Rusange birimo:
- Kwemeza abanyamuryango bashya
- Kugezwaho raporo z’ibikorwa by’umwaka wa 2024–2025
- Kugezwaho raporo z’imari n’imikoreshereze yayo kugeza 2026
- Kwemeza statut nshya za Kiyovu SC Association
- Kwiga ku bikorwa n’iterambere rya Kiyovu Sports
- Kuzuza inzego za Komite Nyobozi
- Gushyiraho icyerekezo cy’umwaka wa 2025–2026
Ubuyobozi bwasabye ko abanyamuryango bose bifuza kwitabira baba barishyuye umusanzu w’umwaka wa 2025–2026 ungana na 200,000 Frw, ukaba ugomba kuba wishyuwe bitarenze tariki ya 10 Ukuboza 2025 kugira ngo bemererwe kwitabira inama.
RADIOTV10












