Nyuma y’amaze abiri agaragaje umukunzi we akanamwambika impeta y’urukundo amusaba ko bazashyingiranwa,umuhanzi Niyo Bosco yashyize hanze amataliki y’ubukwe.
“Imana izaha umugisha umunsi w’umuhango w’iteka n’igihamya cy’urukundo rwacu nyakuri ku wa 16 Mutarama 2026. “ Niyo magambo yaherekeje ifoto igaragaza Umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we ariko imenyesha abantu igihe bazakorera ubukwe bwabo yasangije abamukurikira ku mbugankoranyambaga ze .
Yasaga n’utumira abantu kuzifatanya nabo kuri uriya munsi ati: “ Kwizihiza uwo munsi wera w’ubumwe hamwe namwe bizaba ari iby’ingenzi cyane kuri twe.”
Ku wa 17 Nzeri 2025 nibwo Mukamisha Irene yemereye Niyo Bosco kuzamubera umugore ubwo yamwambikaga impeta mu birori byabereye La Palisse Gashora , mbere ho gato ku wa 9 Nzeri 2025 yari yamwifurije isabukuru nziza mu mitoma myinshi ari nabwo bwa mbere abantu bamenye umukunzi wa Niyo Bosco.
Niyo Bosco yateruye agira ati “Kuri uyu munsi, ibyiyumviro by’urukundo byasesekaye mu Isi. Isabukuru nziza. Wavukiye gutuma umutima wanjye ugukunda kandi ukanakwishimira.”
“Ntabwo ngukunda gusa, ahubwo nkunda n’urukundo ngukunda.”
Amakuru yavuye mu nshuti ze za hafi z’uyu muhanzi yavugaga ko aba bombi bari bamaze igihe bakundana mu ibanga rikomeye.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10









