Umugabo w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yuko avuze ko atajya mu muganda ngo kuko ari uw’Abatutsi, kandi ngo we ari Umuhutu.
Uyu mugabo witwa Twayigize Martin ubu acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Gisenyi y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kuva mu mpera z’icyumweru gishize tariki 29 Ugushyingo 2025.
Yatawe muri yombi, nyuma yo gusabwa kujya mu Muganda ngarukakwezi nk’abandi baturage, aho kubikora, avuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Rwagasore Faustin, Umukuru w’Umudugudu wa Gasutamo, uherereye mu Kagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi yavuze ko ariya magambo yavuzwe na Twayigize kuri uriya munsi ahagana saa mbiri za mu gitondo.
Yagize ati “ubwo abandi baturage bajyaga mu Muganda, Twayigize Martin yari muri butiki anywa inzoga yitwa ’Icyuma’. Irondo ry’umwuga ryasabye nyiri butiki gufunga, rinabwira uwo mugabo kureka inzoga akajya mu Muganda, aho kumva ibyo asabwe yahise avuga ngo ‘Njye ndi Umuhutu sinajya mu Muganda w’Abatutsi, Abatutsi ni bo bagomba kuwukora’.”
Ni amagambo yatunguye abayumvise bariho bajya mu muganda, kuko batatekereza ko hari umuntu ugifite imyumvire nk’iyi muri uru Rwanda rwimakaje ubumwe bw’Abanyarwanda.
Nyuma y’ayo magambo, Umukuru w’Umudugudu yahise abimenyesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbugangari na we washyizeho ake asaba uwo mugabo ko yajya ahariho hakorerwa Umuganda, ariko akababera ibamba.
Rwagasore Faustin uyobora uriya Mudugudu avuga ko uyu mugabo usanzwe akora akazi k’ubukanishi, atari ubwa mbere yari avuze amagambo yumvikanamo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “kuko no mu gihe cyo kwibuka cy’uyu mwaka, n’ubundi yari muri butiki anywa inzoga, yumva radiyo harimo indirimbo zo kwibuka, haje umukecuru utuye mu Mudugudu wa Majyambere, Akagari ka Mbugangari, umukecuru amusuhuje undi ngo aramusubiza ati ‘Ndi kumva indirimbo zivuga uko Abatutsi bishwe muri Jenoside. Ahubwo ababatemye batemye bake’.”
Abaturage bo muri aka gace banenga uyu mugabo ugikomeje kugaragaza ko agifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ku buryo bitari bikwiye ko nyuma y’imyaka 31 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe, hari umuntu wagakwiye kuba agitekereza nk’uriya.
RADIOTV10








