Ibitero birimo iby’indege biri guturuka i Burundi, bikagabwa mu gace gatuwemo n’Abaturage ka Kamanyola muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byahitanye inzirakarengane z’abaturage, binakomeretsa abandi.
Amakuru yatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka mu ijoro ryacyeye, agaragaza uko byari byifashe kugeza saa tatu z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ukuboza, yavuze ko ibi bitero byahitanye abantu bane.
Yavuze kandi ko byakomerekeje abandi baturage batandatu, ndetse anagaragaza amazina yabo, barimo batatu bo mu gace ka Rugenge, n’abandi batatu bo mu gace ka Mulengezi.
Muri aba bakomerekejwe n’ibi bitero, umukuru afite imyaka 55, ari we Salomon Mulikuza wo muri Rugenge, mu gihe umuto ari umwana w’imyaka itatu, witwa Véronique wo mu gace ka Mulengezi.
Kanyuka ati “Ibi bitero bigambiriye guhitana abasivile ni bimwe mu bikorwa byo kurenga gukomeye ku burenganzira mpuzamahanga binagaragaza gutesha agaciro ikiremwamuntu, kandi bidashobora kwihanganirwa na gato.”
Kuri uyu wa Gatatu muri kariya gace ka Kamanyola, hiriwe imirwano ikomeye, yanatumye Abanyekongo bakabakaba 200 bahungira mu Rwanda, baje bavuga ko bafashe icyemezo cyo guhungira mu Gihugu cy’abaturanyi kuko ibisasu byari bikomeje kugwa mu bice batuyemo ku bwinshi.
Ihuriro AFC/M23 kandi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza 2025, ryashyize hanze itangazo rigaragaza ibikubiye muri raporo y’ibyangijwe na biriya bitero, birimo inzu 102 zangiritse, 20 zigasenyuka.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Uhorahora wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, rivuga ko ku bw’ibi bibazo by’umutekano, iri huriro ryafashe icyemezo cyo gushyiraho Komisiyo yihariye ishinzwe kugenzura abafatanyabikorwa bose b’inzego za Leta n’iz’abikorera, hakorwa isuzuma rihoraho ry’ibikorwa byabo mu butabera.
Iri Huriro kandi rivuga ko ryahise rinemeza ko hashyirwaho ingamba zihuse zigamije guhagaruka ibi bikorwa no kurinda abaturage bari kugirwaho ingaruka na byo ndetse n’imitungo yabo.



RADIOTV10











