Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

radiotv10by radiotv10
08/12/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko bivuzwe ko kajugujugu yakoreye impanuka mu Kiyaga cya Tanganyika muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Epfo, yari ivuye i Burundi, inzego z’ibanze ziravuga ko yari ivuye muri Uvira, zikanahakana amakuru yavugaga ko yahanuwe na AFC/M23, zigatangaza ko ari ikinyoma.

Ni nyuma yuko iriya ndege ikoze impanuka ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 05 Ukuboza 2025, hafi y’agace ka Yungu muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Amakuru yari yasakaye ubwo iyi ndege ya Kajugujugu yari ikimara kugwa, yavugaga ko yari ivuye i Burundi, Igihugu kimaze iminsi gikorana byeruye n’ubutegetsi bwa DRC mu ntambara yo guhangana n’Ihuriro AFC/M23.

Amakuru atangazwa ubu, avuga ko iyi ndege yari ivuye muri Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo, yerecyezaga mu gace ka Kalemie mu Ntara ya Tanganyika, aho aka gace ya Yungu kabereyemo iyi mpanuka kari mu bilometero 145 uvuye muri Sheferi ya Fizi muri Gurupoma ya Babungwe mu majyepfo ya Segiteri ya Ngandja.

Umuyobozi wa Teritwari ya Fizi, Samy Kalonji Badibanga yavuze ko abarobyi barobaga muri kiriya kiyaga cya Tanyika cyabereyemo impanuka, babonye umuntu umwe wari wapfuye mu gihe abandi bane barokotse, kandi ko bose ari abanyamahanga.

Uyu muyobozi kandi yanyomoje amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko iriya ndege yahanuwe n’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23, avuga ko ayo makuru “ari ikinyoma.”

Yagize ati “Ariko ntidushobora kwihanganira ko abantu baza bakabeshya, bagatanga amakuru y’ibinyoma, bagamije guteza igikuba mu baturage bagamije guhungabanya umudendezo wabo. Bavuga ko iriya ndege yahanuwe na M23, si byo, ni ikinyoma cyambaye ubusa.”

Igisirikare cya Congo, kuri iki Cyumweru cyari cyatangaje ko cyiteguye gutangaza aho gihagaze ku by’iriya mpanuka, mu gihe cya vuba.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’umwaka n’igice hari indi kajugujugu ya PAM iguye yaguye igitaraganya hafi ya Kalehe muri Kivu y’Epfo, gusa bwo nta muntu n’umwe wahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke muri barindwi bari bayirimo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 14 =

Previous Post

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Related Posts

by radiotv10
08/12/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kimaze iminsi gishoje intambara mu mirwano ikomeje kubera mu bice birimo Kamanyola...

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

by radiotv10
08/12/2025
0

Perezida wa Benin, Patrice Talon yatangaje ko nyuma yuko itsinda ry’abasirikare ritangaje ko ryahiritse ubutegetsi bwe, ibintu byasubiye ku murongo,...

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

by radiotv10
08/12/2025
0

Benin’s President Patrice Talon has announced that after a group of soldiers claimed to have overthrown his government, the situation...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
06/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwamaganye bwivuye inyuma ibitero y’ibisasu bya rutura bimaze iminsi...

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

by radiotv10
06/12/2025
0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutanga ibicanwa bidahagarara ku Buhinde. Ibi Putin yabitangarije mu ruzinduko...

IZIHERUKA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23
AMAHANGA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

by radiotv10
08/12/2025
0

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

08/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.