Nyuma yuko bivuzwe ko kajugujugu yakoreye impanuka mu Kiyaga cya Tanganyika muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Epfo, yari ivuye i Burundi, inzego z’ibanze ziravuga ko yari ivuye muri Uvira, zikanahakana amakuru yavugaga ko yahanuwe na AFC/M23, zigatangaza ko ari ikinyoma.
Ni nyuma yuko iriya ndege ikoze impanuka ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 05 Ukuboza 2025, hafi y’agace ka Yungu muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Amakuru yari yasakaye ubwo iyi ndege ya Kajugujugu yari ikimara kugwa, yavugaga ko yari ivuye i Burundi, Igihugu kimaze iminsi gikorana byeruye n’ubutegetsi bwa DRC mu ntambara yo guhangana n’Ihuriro AFC/M23.
Amakuru atangazwa ubu, avuga ko iyi ndege yari ivuye muri Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo, yerecyezaga mu gace ka Kalemie mu Ntara ya Tanganyika, aho aka gace ya Yungu kabereyemo iyi mpanuka kari mu bilometero 145 uvuye muri Sheferi ya Fizi muri Gurupoma ya Babungwe mu majyepfo ya Segiteri ya Ngandja.
Umuyobozi wa Teritwari ya Fizi, Samy Kalonji Badibanga yavuze ko abarobyi barobaga muri kiriya kiyaga cya Tanyika cyabereyemo impanuka, babonye umuntu umwe wari wapfuye mu gihe abandi bane barokotse, kandi ko bose ari abanyamahanga.
Uyu muyobozi kandi yanyomoje amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko iriya ndege yahanuwe n’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23, avuga ko ayo makuru “ari ikinyoma.”
Yagize ati “Ariko ntidushobora kwihanganira ko abantu baza bakabeshya, bagatanga amakuru y’ibinyoma, bagamije guteza igikuba mu baturage bagamije guhungabanya umudendezo wabo. Bavuga ko iriya ndege yahanuwe na M23, si byo, ni ikinyoma cyambaye ubusa.”
Igisirikare cya Congo, kuri iki Cyumweru cyari cyatangaje ko cyiteguye gutangaza aho gihagaze ku by’iriya mpanuka, mu gihe cya vuba.
Iyi mpanuka ibaye nyuma y’umwaka n’igice hari indi kajugujugu ya PAM iguye yaguye igitaraganya hafi ya Kalehe muri Kivu y’Epfo, gusa bwo nta muntu n’umwe wahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke muri barindwi bari bayirimo.
RADIOTV10









