Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga, yari abize mu nzu iwe.
Uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Kamurambo mu Kagari ka Rutabo muri uriya Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, kuri uyu wa 11 Ukuboza 2025.
Ubwo uyu mugabo yafatwaga, yemereye inzego ko ibi biyobyabwenge byaturukaga mu Bihugu by’abaturanyi, byamara kugera mu Rwanda na we akabikwirakwiza mu Mijyi inyuranye urimo uwa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP, Ignace Ngirabakunzi, yatangaje ko uyu mugabo yafashwe mu bufatanye busanzwe buri hagati y’abaturage na Polisi y’u Rwanda.
Yagize ati “Uruhare rw’abaturage ni ingenzi cyane mu bikorwa nk’ibi byo kurwanya ibiyobyabwenge kuko aho biri biteza umutekano muke.”
Yakomeje agira ati “Turasaba buri wese gukomeza gufatanya natwe kurwanya icyahungabanya umutekano kuko aho umutekano utari nta terambere n’imibereho myiza y’abaturage biharangwa. Umwihariko w’ibiyobyabwenge wo ni uko akenshi biba intandaro y’urugomo, ubujura, uburwayi n’izindi ngaruka zigera k’ubikoresha cyangwa utuye aho bikoreshwa.”
Uyu mugabo wafashwe acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke kugira ngo ashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikirane.
RADIOTV10









