Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe cy’isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique mu mwaka utaha wa 2026.
Buri shyirahamwe ry’igihugu (Federasiyo) muri 48 azakina iyi mikino ya nyuma rizagenerwa miliyoni 9 z’amayero, ni arenga gato miliyari 15 mu manyarwanda. Aya mafaranga akaba ari yo make igihugu cyatahana mu gihe cyaba gisezerewe kitarenze mu matsinda.
Izi miliyoni 9 z’amayero zizahabwa buri federasiyo y’igihugu mu bazakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi, azaba arimo amafaranga yo kwitegura irushanwa kandi akazagenda yiyongera uko irushanwa rizagenda rikinwa mu byiciro byisumbuyeho kuzageza ku mukino wa nyuma (final).
Ikipe izegukana igikombe cy’isi cya 2026 izabona hafi miliyoni 44 z’amayero, amafaranga menshi azaba ahawe ikipe yegukanye iri rushanwa kuva ryabaho, dore ko Argentine iheruka kuryegukana mu 2022 ubwo cyakinirwaga muri Qatar yegukanye miliyoni 42 z’amadolari y’Amerika.
Igikombe cy’isi cyakinwe bwa mbere mu 1930 kibera muri Uruguay, ari na cyo gihugu cyacyegukanye, ariko icyo gihe nta mafaranga yahabwaga uwatsinze cyangwa uwitabiriye kuko byari imidari n’igikombe gusa.

Gutanga amafaranga ku makipe yitabira igikombe cy’isi byatangiye ku mugaragaro mu gikombe cy’isi cyabereye muri Espagne mu 1982, cyegukanwe n’Ubutaliyani butsinda Ubudage ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino wa nyuma. Cyari icya gatatu butwaye nyuma y’icya 1934 na 1938.
Ingengo y’imari y’ibihembo yemerejwe mu nama ya FIFA yabereye i Doha muri Qatar kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Ukuboza 2025, yanitabiriwe na Shema Fabrice uyoboye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), gusa u Rwanda rukaba rutazayabonaho kuko rutazakina iri rushanwa.
Uretse miliyoni 44 z’amayero angana na hafi miliyoni 50 z’amadolari azahabwa ikipe izagukana igikombe, ikipe izaba iya kabiri izahabwa miliyoni 33 z’amadolari, mu gihe izatsinda umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu izatahana miliyoni 29, mu gihe itsinzwe (izaba ibaye iya kane) izahabwa miliyoni 27 z’amadolari y’Amerika.
Dore ibindi bihembo mu madolari:
- Amakipe azasezererwa muri 1/4 azahabwa miliyoni 19
- Azasezererwa muri 1/8 azahabwa miliyoni 15
- Azasezererwa mu mikino ya 1/16 azahabwa miliyoni 11
- Azasezererwa mu matsinda azahabwa miliyoni 9
Igikombe cy’isi cya 2026 kizatangira tariki ya 11 Kamena 2026 kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026.
Ibihugu 42 muri 48 bizakitabira byamaze kumenyekana, hasigaye bitandatu birimo bine byo ku mugabane w’i Burayi bizava mu mikino ya kamarampaka hagati yabyo n’ibindi bibiri bizava mu yindi mikino ya kamarampaka mpuzamashyirahamwe (Inter-Confederation play-offs).
Iyi mikino yose ya kamarampaka izakinwa mu kwezi kwa gatatu k’umwaka utaha.
Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10











