Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

radiotv10by radiotv10
18/12/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America.

Gutangira kuva muri uyu Mujyi wo mu Ntara ya Kivu y’Epfo byemejwe na bamwe mu bayobozi bo muri AFC/M23 barimo umuvugizi w’iri huriro mu rwego rwa gisirikare, Col Willy Ngoma.

Mu butumwa bwe, Col Willy Ngoma yanditse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, yagize ati “Ku bw’impamvu z’amahoro, ingabo zacu zatangiye kuva mu mujyi wa Uvira kuva muri uyu mugoroba.”

Abarwanyi ba AFC/M23 batangiye kuva muri uyu Mujyi wari umaze iminsi 10 uri mu maboko y’iri Huriro, nyuma yo gushyira hanze itangazo rivuga ko ryemeye kurekura uyu mujyi kugira ngo rihe amahirwe inzira z’ibiganiro biriho bikorwa hagati yaryo na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biri kubera i Doha muri Qatar.

Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, Betrand Bisimwa na we mu butumwa yatanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, yemeje ko abarwanyi b’iri huriro batangiye kuva muri Uvira.

Betrand Bisimwa yagize ati “Gukura Ingabo za AFC/M23 muri Uvira birakomeje kandi bizarangira ku munsi w’ejo.”

Bamwe mu barwanyi ba AFC/M23 ubwo bari muri Uvira

Ubwo AFC/M23 yashyiraga hanze itangazo rivuga ko yemeye kurekura uyu mujyi, bamwe mu baturage bawutuyemo babyukiye mu myigaragambyo, bagaragaza ko icyo cyemezo kitabanyuze, kuko mu gihe gito bari bamaze bari kumwe n’iri huriro bari batangiye kubona impinduka nziza.

Bisimwa usanzwe ari na Perezida wa M23, yakomeje aha ubutumwa abaturage bo muri Uvira, ndetse n’ubuhuza gukora ibishoboka kugira ngo intego yo kuzana amahoro byari byagezweho muri uyu Mujyi idahungabana.

Yagize ati “Turasaba abaturage b’abasivili gutuza. Turasaba imbaraga z’ubuhuza n’abandi bafatanyabikorwa kwizera ko Uvira irinzwe urugomo, ndetse ntihazabeho ibikorwa byo kwihorera no kongera ntizongere gukoreshwa n’igisirikare.”

Mu byasabwe na AFC/M23 kugira ngo irekure uyu mujyi wa Uvira, harimo ko igomba kurindwa n’igisirikare kidafite uruhande kibogamiyeho, kandi uruhande bahanganye ntirwongere kuwujyamo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − three =

Previous Post

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

Next Post

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Related Posts

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

by radiotv10
17/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari...

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

by radiotv10
17/12/2025
0

An updated list of additional countries whose citizens are prohibited from entering the United States has been made public. According...

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

by radiotv10
17/12/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongereye ibindi Bihugu birindwi ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe kwinjira...

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

by radiotv10
17/12/2025
0

The AFC/M23 coalition says it understands the wishes of residents of the city of Uvira who have expressed that they...

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

by radiotv10
16/12/2025
0

Abaturage bo mu Mujyi wa Uvira, baramukiye mu gisa n’imyigaragambyo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rigiye kuwurekura nyuma y’iminsi...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.