Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America.
Gutangira kuva muri uyu Mujyi wo mu Ntara ya Kivu y’Epfo byemejwe na bamwe mu bayobozi bo muri AFC/M23 barimo umuvugizi w’iri huriro mu rwego rwa gisirikare, Col Willy Ngoma.
Mu butumwa bwe, Col Willy Ngoma yanditse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, yagize ati “Ku bw’impamvu z’amahoro, ingabo zacu zatangiye kuva mu mujyi wa Uvira kuva muri uyu mugoroba.”
Abarwanyi ba AFC/M23 batangiye kuva muri uyu Mujyi wari umaze iminsi 10 uri mu maboko y’iri Huriro, nyuma yo gushyira hanze itangazo rivuga ko ryemeye kurekura uyu mujyi kugira ngo rihe amahirwe inzira z’ibiganiro biriho bikorwa hagati yaryo na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biri kubera i Doha muri Qatar.
Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, Betrand Bisimwa na we mu butumwa yatanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, yemeje ko abarwanyi b’iri huriro batangiye kuva muri Uvira.
Betrand Bisimwa yagize ati “Gukura Ingabo za AFC/M23 muri Uvira birakomeje kandi bizarangira ku munsi w’ejo.”

Ubwo AFC/M23 yashyiraga hanze itangazo rivuga ko yemeye kurekura uyu mujyi, bamwe mu baturage bawutuyemo babyukiye mu myigaragambyo, bagaragaza ko icyo cyemezo kitabanyuze, kuko mu gihe gito bari bamaze bari kumwe n’iri huriro bari batangiye kubona impinduka nziza.
Bisimwa usanzwe ari na Perezida wa M23, yakomeje aha ubutumwa abaturage bo muri Uvira, ndetse n’ubuhuza gukora ibishoboka kugira ngo intego yo kuzana amahoro byari byagezweho muri uyu Mujyi idahungabana.
Yagize ati “Turasaba abaturage b’abasivili gutuza. Turasaba imbaraga z’ubuhuza n’abandi bafatanyabikorwa kwizera ko Uvira irinzwe urugomo, ndetse ntihazabeho ibikorwa byo kwihorera no kongera ntizongere gukoreshwa n’igisirikare.”
Mu byasabwe na AFC/M23 kugira ngo irekure uyu mujyi wa Uvira, harimo ko igomba kurindwa n’igisirikare kidafite uruhande kibogamiyeho, kandi uruhande bahanganye ntirwongere kuwujyamo.
RADIOTV10











