Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma yuko hazamutse umwuka mubi hagati y’ibi Bihugu byombi, kandi ko u Rwanda rwizeye ko inama nk’izo nizikomeza zaba inzira nziza yo gusohoka mu bibazo.
Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje mu kiganiro yagiranye na France 24, cyagarutse ku bibazo byo mu karere u Rwanda ruherereyemo by’umwihariko ibiri hagati y’iki Gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Burundi.
Ubwo Ihuriro AFC/M23 ryafataga umujyi wa Uvira mu cyumweru gishize, u Burundi bwazamuye ibirego by’ibinyoma, bushinja Ingabo z’u Rwanda kugira uruhare muri biriya bitero byasize Ingabo z’u Burundi zikijijwe n’amaguru zigahungira mu Gihugu cyazo, nyuma yo gukubitwa incuro n’abarwanyi ba AFC/M23.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard aherutse gutangaza ko ngo Ingabo z’u Rwanda zafatanyije na AFC/M23 kugaba ibitero ku Ngabo z’u Burundi zari muri Kivu y’Epfo.
Ibi birego by’ibinyima ariko byahise binamaganwa na Guverinoma y’u Rwanda, yashyize hanze itangazo tariki 10 Ukuboza, ivuga ko ahubwo Igisirikare cy’u Burundi ari cyo cyarashe mu bice byo muri DRC byegereye u Rwanda nka Kamanyola.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe; muri iki kiganiro yagiranye na France 24, yamaganye n’ubundi biriya birego by’ibinyoma.
Yagize ati “Ntabwo ari byo, ahubwo ni ibisasu by’u Burundi byarashwe mu mujyi wa Kamanyola binatuma hari Abanyekongo bahungira mu Rwanda muri Bugarama.”
Nanone kandi amakuru yaturukaga i Burundi yavugaga ko igisirikare cy’iki Gihugu cyari cyatangiye kohereza abasirikare benshi mu bice byegereye u Rwanda ndetse n’intwaro zirimo iza rutura.
Minisitiri Nduhungirehe; yavuze ko ubwo hazamukaga uyu mwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, habaye ibiganiro byahuje abo mu nzego z’umutekano.
Ati “Ku Burundi, inama yabaye muri iyi weekend [impera z’icyumweru gishize] hagati y’inzego z’umutekano z’Ibihugu byombi, yari igamije kuganira ku mwuka wari wazamutse, kandi twizeye ko izi nama nizikomeza tuzizeyeho inzira yo gusohoka muri ibyo bibazo, ndetse n’ibibazo by’akarere ndetse no gukurikiza amasezerano y’amahoro.”
Imyaka igiye kuba ibiri u Burundi bwongeye gufunga imipaka yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda, aho kuva muri Mutarama 2024 Leta ya kiriya Gihugu yafashe icyo cyemezo.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko u Rwanda n’u Burundi bisanzwe bihurira mu biganiro, ariko ko kugeza ubu ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi bikiri uko byari bimeze.
RADIOTV10










Hello,
Ngewe ubwanga ndabashimira nivuye inyuma kubw’ amakuru mutugezaho umunsi ku munsi.
Ikindi Kandi ndashima ingabo z’ u Rwanda RDF kubw’ umutekano dufite nizo tuwukesha.
So, intambara ntiyubaka irasenya
Niyo mpamvu ntawakwishimira ko umwuka mubi ukomeza gututumba hagati yacu, nkabanyarwana ndetse nabarundi.
Mureke twitege ko ibi biganiro bizagira umusaruro uhagije.