Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, biravugwa ko yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda akitaba Imana.
Amakuru avuga ko Dj Toxxyk yatawe muri yombi mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza 2025 ubwo yari atashye avuye mu kazi ko kuvangavanga imiziki.
Bivugwa ko yari avuye gucuranga muri Kigali Universe, ahari habaye ibirori ku wa Gatanu mu buryo bwo gufasha abantu kwinjira muri weekend.
Ikinyamakuru cyitwa 3D TV Rwanda, kivuga ko uwari ahabereye iyi mpanuka yahitanye umupolisi, yatangaje ko nyakwigendera yahagaritse Dj Toxxyk wirukankaga akanga guhagaragara.
Bikekwa ko uyu muvangamiziki atabonye uwo mupolisi wari umuhagaritse, ari na yo mpamvu yamugonze dore ko hari mu rukerera ndetse na we akaba yagenderaga ku muvuduko wo hejuru.
Uwahaye amakuru iki kinyamakuru, yagize ati “Twavuye Kigali Universe mu rukerera nka saa kumi n’imwe. Turenze round-about yahise aducaho yihuta, umupolisi wari mu muhanda aramuhagarika undi birangira amugonze ahita atabaruka.”
Amakuru yageze kuri RADIOTV10 kandi yemeza ko ibi byabaye koko, aho uyu muvangamiziki yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.
RADIOTV10











