Somalia: Perezida yahagaritse Minisitiri w’Intebe arinangira akomeza akazi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Muri Somalia hakomeje kuzamuka umwuka mubi mu nzego zo hejuru nyuma y’uko Perezida w’iki Gihugu, Mohamed Abdullahi Mohamed yahagaritse Minisitiri w’Intebe Mohamed Hussein Roble ariko undi akanga ahubwo agakomeza inshingano ze.

Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed yatangaje ko yahagaritse Mohamed Hussein Roble kubera gushinjwa ruswa mu gihe uyu mukuru w’Igihugu ashinjwa kwikiza uyu muyobozi mugenzi we wiyemeje gukurikirana amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Izindi Nkuru

Nyuma y’itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu rivuga ibyo guhagarika Mininisitiri w’Intebe, ibiro bya Minisitiri w’Intebe na byo byahise bisohora itangazo riremereye risubiza iry’ibiro by’umukuru w’Igihugu.

Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryatangaje ko ibyakozwe na Perezida ari icyasha gikomeye ndetse ko binyuranyije n’ihame ry’imiyoborere kuko ari ukugerageza gufata ibiro bya Minisitiri w’Intebe hakoreshejwe ingufu za gisirikare.

Abdirahman Yusuf Omar Adala usanzwe ari Minisitiri wungirije ushinzwe itumanaho na we wunze mu ry’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, yanenze icyemezo cya Perezida, avuga ko ari uguhirika ubutegetsi ku ngufu.

Yagize ati “Ibyabaye muri iki gitondo ni uguhirika ubutegetsi bikozwe mu buryo buziguye ariko ntabwo azabigeraho; kohereza inzego z’umutekano ku Biro bya Minisitiri w’Intebe Roble ntibizamubuza gukomeza gukora inshingano ze.”

Minisitiri w’Intebe Mohamed Hussein Roble yari aherutse gushinja yeruye Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed gutinza nkana amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko agomba gukurikirwa n’ay’Umukuru w’Igihugu.

Aya matora yatangiye tariki 01 Ugushyingo yagombaga kurangira tariki 24 Ukuboza 2021 mu gihe kugeza ubu hamaze gutorwa Intumwa za rubanda 24 muri 275 bagomba gutorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru