Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Somalia: Perezida yahagaritse Minisitiri w’Intebe arinangira akomeza akazi

radiotv10by radiotv10
27/12/2021
in Uncategorized
0
Somalia: Perezida yahagaritse Minisitiri w’Intebe arinangira akomeza akazi
Share on FacebookShare on Twitter

Muri Somalia hakomeje kuzamuka umwuka mubi mu nzego zo hejuru nyuma y’uko Perezida w’iki Gihugu, Mohamed Abdullahi Mohamed yahagaritse Minisitiri w’Intebe Mohamed Hussein Roble ariko undi akanga ahubwo agakomeza inshingano ze.

Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed yatangaje ko yahagaritse Mohamed Hussein Roble kubera gushinjwa ruswa mu gihe uyu mukuru w’Igihugu ashinjwa kwikiza uyu muyobozi mugenzi we wiyemeje gukurikirana amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Nyuma y’itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu rivuga ibyo guhagarika Mininisitiri w’Intebe, ibiro bya Minisitiri w’Intebe na byo byahise bisohora itangazo riremereye risubiza iry’ibiro by’umukuru w’Igihugu.

Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryatangaje ko ibyakozwe na Perezida ari icyasha gikomeye ndetse ko binyuranyije n’ihame ry’imiyoborere kuko ari ukugerageza gufata ibiro bya Minisitiri w’Intebe hakoreshejwe ingufu za gisirikare.

Abdirahman Yusuf Omar Adala usanzwe ari Minisitiri wungirije ushinzwe itumanaho na we wunze mu ry’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, yanenze icyemezo cya Perezida, avuga ko ari uguhirika ubutegetsi ku ngufu.

Yagize ati “Ibyabaye muri iki gitondo ni uguhirika ubutegetsi bikozwe mu buryo buziguye ariko ntabwo azabigeraho; kohereza inzego z’umutekano ku Biro bya Minisitiri w’Intebe Roble ntibizamubuza gukomeza gukora inshingano ze.”

Minisitiri w’Intebe Mohamed Hussein Roble yari aherutse gushinja yeruye Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed gutinza nkana amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko agomba gukurikirwa n’ay’Umukuru w’Igihugu.

Aya matora yatangiye tariki 01 Ugushyingo yagombaga kurangira tariki 24 Ukuboza 2021 mu gihe kugeza ubu hamaze gutorwa Intumwa za rubanda 24 muri 275 bagomba gutorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

Nyanza: Umugabo arakekwaho kwiyahuza umuti wica udukoko abitewe n’isindwe

Next Post

Perezida Kagame yashimiye abanyarwanda intambwe bagezeho bikingiza COVID19

Related Posts

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yashimiye abanyarwanda intambwe bagezeho bikingiza COVID19

Perezida Kagame yashimiye abanyarwanda intambwe bagezeho bikingiza COVID19

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.