Umunyamakuru Fiona Mbabazi umaze imyaka ane asezeye igitangazamakuru yakoreraga, agiye kumvikana ku yindi radio yo mu Rwanda, imaze iminsi iri kongera imbaraga mu bakozi bayo.
Fiona Mbabazi wamenyekanye akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, aho azwi cyane asoma amakuru mu rurimi rw’Icyongereza, agiye gutangira gukora kuri Radio izwi nka Capital FM.
Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi Radio mu butumwa bwanyujije ku mbuga nkoranyambaga buha ikaze uyu munyamakuru uri mu bafite izina rikomeye mu Rwanda.
Muri ubu butumwa, Ubuyobozi bwa Capital FM bwagize buti “Twishimiye kwakira Fiona Mbabazi mu muryango wa Capital FM.”

Ubuyobozi bw’iyi Radio bukomeza buvuga ko Fiona Mbabazi azajya akora agace kiswe My 2 Cents with Fifi mu kiganiro gikorwa n’abandi banyamakuru bafite amazina azwi mu Rwanda, Jesse na Juliana mu kiganiro gitambuka buri gitondo.
Ubuyobozi bwa Capital FM bukavuga ko uyu munyamakuru aje gufasha iyi radio gukomeza gukurura abayumva, dore ko imaze iminsi yongera imbaraga mu bakozi bayo, kuko n’aba bombi Jesse na Juliana, bahoze bakorera indi radio, ubu bakaba bakorana kuri iyi.
Fiona Mbabazi yari amaze imyaka ine atumvikana mu itangazamakuru, dore ko yari yasezeye RBA tariki 01 Ugushyingo 2021 nyuma y’imyaka 11 akorera iki Kigo, aho icyo gihe yahise yerecyeza gukora muri Sosiyete y’u Rwanda y’Indege RwandAir.
RADIOTV10










