Evans Eshun, uzwi ku izina rya Ebo Noah, wiyita umuhanuzi wo muri Ghana, yatawe muri yombi na Polisi y’iki Gihugu azira gutangaza ubuhanuzi bw’ibinyoma, ko Isi izarimburwa n’umwuzure, bikarangira itariki yari yatangaje, nta n’ikijojoba kiguye ku butaka mu Gihugu yari yabivugiyemo.
Mu mashusho yasakaye ku ku mbuga nkoranyambaga, uyu witita Prophet yari yavuze ko Imana yamuburiye ko isi izarangira ku ya 25 Ukuboza 2025. Yakomeje gusobanura ubuhanuzi bwe avuga ko irimbuka rizaterwa n’imvura nyinshi n’imyuzure.
Bivugwa ko Noah yatawe muri yombi ku wa Gatatu n’itsinda ryihariye rya polisi ya Ghana rishinzwe kugenzura ikoranabuhanga.
Nyuma kandi kuri uyu wa Kane hagaragaye ifoto y’uyu wiyita umuhanuzi ari mu maboko ya polisi afite amapingu yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga.
Noah yavuzwe cyane mu kubaka ubwato bwa Nowa bwo muri iki gihe kandi avuga ko ari umuhanuzi woherejwe n’Imana.

“Isi izarangira ku ya 25 Ukuboza”- Ni amagambo yari yatangajwe na Ebo Noah, aca igikuba, ndetse bamwe bizera ubuhanuzi bwe batangira kumuyoboka ngo azabarokore.
Yari yavuze ko imperuka izaterwa n’imvura nyinshi n’imyuzure byagombaga kugwa, ago yasobanura ko Imana yamutegetse kubaka amato kugira ngo arokore abantu, kandi ko yubatse amato 10.
Yari yakoresheje Instagram, ifite abayikurikira barenga ibihumbi 32, atangaza ko izina rye nka ‘Ebo Yesu’. Yari yanashyize videwo kuri YouTube muri Kanama umwaka ushize, ifite umutwe ugira uti “What Will Happen and How It Will Happenitwa” cyangwa “Ibizaba n’uko Bizaba”, avuga ibintu bisa n’ibi yari yatangaje. Yari yavuze ko yateganyaga gutura mu nkuge imwe yubatswe na we mu gihe cy’imyaka itatu izarangwa n’imyuzure myinshi.
Ebo Noah avuga ko yasabye Imana gusubika irimburwa. Nyuma, byagaragaye ko iyo nkuge yavugwaga n’uyu wiyita Umuhanuzi ko ari we wayubatse atari iye. Nyuma yavuze kandi ko yasabye Imana guha abantu umwanya uhagije.
Mu yindi videwo, yasakaye cyane, yavuze ko yagize uruhare mu gutuma Imana isubika irimbuka ry’Isi, abinyujije mu kwiyiriza ubusa mu gihe cy’ibyumweru bitatu, bigatuma Imana isubika irimbuka. Yanasabye abantu kwidagadura, avuga ko irimbuka ry’isi ritakibaye.
RADIOTV10










