Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko kigaruriye Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23 rikuyemo abarwanyi baryo ku bushake, kinabashinja ibinyoma ko ari bo bari inyuma y’ibikorwa by’ubusahuzi byabaye muri uyu mujyi.
Ni nyuma yuko ku Cyumweru tariki 18 Mutarama 2026 Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko ryakuye abarwanyi baryo bose muri uyu Mujyi wa Uvira.
Inyeshyamba z’umutwe wa Wazalendo ukorana n’igisirikare cya Leta ya DRC, bahise bigabiza uyu Mujyi zitangira gusahura bimwe mu bikorwa bya bamwe mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda, no kubyangiza.
Gusa igisirikare cya Leta ya Congo, mu itangazo cyashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mutarama 2026, cyabaye nk’ikikura mu isoni, kivuga ko abarwanyi ba AFC/M23 ari bo basahuye ibyo bikorwa.
Muri iri tangazo, FARDC iviuga ko “yigaruriye umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026” nyuma yuko abarwanyi ba AFC/M23 bavuye muri uyu Mujyi.
Muri iri tangazo FARDC yongeye gushinja ibinyoma ingabo z’u Rwanda ko zikorana n’iri Huriro, yavuze ko ngo inamagana ibikorwa by’ubusahuzi ngo byakozwe n’abarwanyi ba AFC/M23 mbere yuko birukanwa.
Igisirikare cya DRC, kiti “Abasahuzi b’abasivili bagera kuri makumyabiri batawe muri yombi kandi bazashyikirizwa inkiko.”
Muri iri tangazo, ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwasoje buvuga ko “Bukomeje kohereza ingabo mu mujyi wa Uvira no mu bice biwukikije kugira ngo zihuze ibirindiro byazo kandi zirinde abaturage n’imitungo yabo.”
Ubwo inyeshyamba za Wazalendo zinjira muri uriya mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 ikuyemo abarwanyi bayo, bagaragaye bivuga imyato ko bamaze kuwigarurira.
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, mu itangazo yashyize hanze ubwo muri Uvira hadukaga biriya bikorwa by’ubusahuzi, yavuze ko iri Huriro ryari ryabigaragaje mu mpungenge ryari ryatanze ubwo ryavugaga kuzarekura uyu mujyi, anavuga ko ibyo ryasabye birimo gushyiramo ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho, bitubahirijwe.
RADIOTV10











