Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

radiotv10by radiotv10
20/01/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko kigaruriye Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23 rikuyemo abarwanyi baryo ku bushake, kinabashinja ibinyoma ko ari bo bari inyuma y’ibikorwa by’ubusahuzi byabaye muri uyu mujyi.

Ni nyuma yuko ku Cyumweru tariki 18 Mutarama 2026 Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko ryakuye abarwanyi baryo bose muri uyu Mujyi wa Uvira.

Inyeshyamba z’umutwe wa Wazalendo ukorana n’igisirikare cya Leta ya DRC, bahise bigabiza uyu Mujyi zitangira gusahura bimwe mu bikorwa bya bamwe mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda, no kubyangiza.

Gusa igisirikare cya Leta ya Congo, mu itangazo cyashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mutarama 2026, cyabaye nk’ikikura mu isoni, kivuga ko abarwanyi ba AFC/M23 ari bo basahuye ibyo bikorwa.

Muri iri tangazo, FARDC iviuga ko “yigaruriye umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026” nyuma yuko abarwanyi ba AFC/M23 bavuye muri uyu Mujyi.

Muri iri tangazo FARDC yongeye gushinja ibinyoma ingabo z’u Rwanda ko zikorana n’iri Huriro, yavuze ko ngo inamagana ibikorwa by’ubusahuzi ngo byakozwe n’abarwanyi ba AFC/M23 mbere yuko birukanwa.

Igisirikare cya DRC, kiti “Abasahuzi b’abasivili bagera kuri makumyabiri batawe muri yombi kandi bazashyikirizwa inkiko.”

Muri iri tangazo, ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwasoje buvuga ko “Bukomeje kohereza ingabo mu mujyi wa Uvira no mu bice biwukikije kugira ngo zihuze ibirindiro byazo kandi zirinde abaturage n’imitungo yabo.”

Ubwo inyeshyamba za Wazalendo zinjira muri uriya mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 ikuyemo abarwanyi bayo, bagaragaye bivuga imyato ko bamaze kuwigarurira.

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, mu itangazo yashyize hanze ubwo muri Uvira hadukaga biriya bikorwa by’ubusahuzi, yavuze ko iri Huriro ryari ryabigaragaje mu mpungenge ryari ryatanze ubwo ryavugaga kuzarekura uyu mujyi, anavuga ko ibyo ryasabye birimo gushyiramo ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho, bitubahirijwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 5 =

Previous Post

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

Next Post

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Related Posts

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

by radiotv10
20/01/2026
0

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yabwiye abaturage ko intsinzi ikomeye yabonye mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka igaragaza ubuhangange bw’ishyaka rye,...

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

by radiotv10
19/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko impugenge ryagaragaje niriramuka rirekuye Umujyi wa Uvira, zahise...

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, na we yashimiye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku bw’intsinzi ye yo kongera...

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

IZIHERUKA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe
MU RWANDA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

20/01/2026
Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

20/01/2026
Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw'umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.