Minisitiri wa Siporo n’Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa Jeep, umufana Michel Kuka, wamamaye nka Lumumba Vea, wafanaga ikipe y’Igihugu ubwo yari mu Gikombe cya Afurika cya 2025.
Isezerano ry’iki gihembo cyashyikirijwe uyu mufana, yari yariherewe i Casablanca, aho ryasohojwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Mutarama 2026.
Ni igihembo cyatanzwe ku bufatanye hagati ya Sosiyete icuruza imodoka ya AMT Motors, Minisiteri ya Siporo n’Imyidagaduro, ndetse na Label ya Bloc Léopards.
Uretse ikuba yahawe iri shimwe kandi, Lumumba Vea yahise anagirwa ambasaderi wa Leopards Bloc, urubuga rwagenewe gushyigikira ikipe y’Igihugu.
Michel Kuka, yabaye ikimenyabose kubera imifanire ye idasanzwe yagaragaje ubwo yari muri Maroc, aho yabaga ahagaze atinyeganyeza iminota 90’ cyangwa 120’yose y’umukino.
Uretse umupira w’amaguru, ishusho ye yanafashije kwibuka intwari y’igihugu Patrice Emery Lumumba, Minisitiri w’Intebe wa mbere wa DRC, wishwe mu bihe bikomeye byo guharanira ukwishyira ukizana kwa Afurika.




RADIOTV10











