Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi we, nyuma yo kumugongera mu mujyi wa Kigali, aho bivugwa ko byatewe n’ubushyamirane bwo gupfa umukobwa.
Amakuru y’ifungwa ry’uyu musore, yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry wavuze ko akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’undi musore.
Dr Murangira avuga ko Mugisha David Gakub yafunzwe tariki 23 Mutarama 2026. Ati “akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Ngabo Eric.”
Umuvugizi wa RIB, yavuze ko uyu uregwa Mugisha David Gakuba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje.
Nyakwigendera Ngabo Eric wagonzwe, na we yari asanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho bombi bari mu Rwanda baje mu biruhuko, ndetse ko bari basanzwe ari inshuti.
Amakuru avuga ko ubushyamirane bwatumye umwe agonga mugenzi we, bwatewe no gupfa umukobwa wakundwaga n’umwe muri aba basore.
Ngo ubwo bari basohokeye mu kabari kamwe mu Mujyi wa Kigali bari kumwe n’urundi rubyiruko, n’ubundi haje kubaho ubushyamirane, bwaturutse kuri ako gatotsi k’umukobwa bapfaga.
Bivugwa ko ubushyamirane bwabo bwaje kugera ku rwego rukomeye ndetse uyu ukekwaho kwica mugenzi we, akaza no kumubwira ko azamwica.
Muri ako kanya ubwo bari hanze y’akabari, ngo Mugisha yinjiye mu modoka, ahita agonga mugenzi we Ngabo, amuca hejuru, arongera asubira inyuma aramugonga, ahita anagenda yishyikiriza inzego z’umutekano.
Hahise habaho ubutabazi, aho hahise haza imbangukiragutabara, ariko ababonye nyakwigendera bavuga ko yahageze yamaze gushiramo umwuka, umubiri we uhita ujyanwa mu buruhukiro.
RADIOTV10







