Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu butasirazuba bwa DRC, yagiriye uruzinduko mu Rwanda.
Faure Essozimna Gnassingbé yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 29 Mutarama 2026 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Iyi Minisiteri yatangaje ko “Muri iri joro, Nyakubahwa Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida w’Inama ya Repubulika ya Togo, yageze i Kigali mu ruzinduko.”
Faure Essozimna Gnassingbé ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Tariki 21 Mata 2025, Gnassingbé na bwo yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yakiriwe na Perezida Paul Kagame nyuma yuko yari avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho na bwo tariki 16 Mata 2025 yari yakiriwe na Perezida wa kiriya Gihugu, Felix Tshisekedi.
Nyuma yo kuva mu Rwanda, Gnassingbé yahise yerecyeza muri Uganda, aho yakiriwe na Yoweri Kaguta Museveni wavuze ko mu biganiro bagiranye icyo gihe byarimo no gushaka amahoro arambye mu karere.
Gnassingbé yagiriye uruzinduko muri ibi Bihugu, nyuma y’igihe gito yemejwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwa Afurika nk’Umuhuza mu bibazo by’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC.
Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, kandi ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyizweho umukono na Perezida Kagame na Tshisekedi, na Trump, i Washington D.C. tariki 04 Ukuboza 2025.



RADIOTV10






