• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Volleyball: Amakipe yageze kuri Final yamenyekanye, umukino umwe uba ingorabahizi

radiotv10by radiotv10
22/03/2026
in SIPORO
0
Volleyball: Amakipe yageze kuri Final yamenyekanye, umukino umwe uba ingorabahizi
Share on FacebookShare on Twitter

Amakipe atatu muri ane agomba gukina imikino ya nyuma ya kamarampaka mu bagabo no mu bagore yamenyekanye, hasigara ikipe imwe mu bagore igomba kuva hagati ya Police WVC na Kepler WVC.

APR WVC niyo yabonye itike y’umukino wa nyuma mbere y’izindi nyuma yo gutsinda RRA WVC umukino wa gatatu wikurikiranya ku maseti atatu ku busa.

Mu mikino ya kimwe cya kabiri y’umunsi wa gatatu yabereye muri Petit Stade kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Werurwe 2026, amakipe yari akomeje gutanguranwa kugera kuri finale mu mikino itanu ( best of five).

Mu bagabo, amakipe abiri azakina umukino wa nyuma yamenyekanye. REG VC yageze kuri finale itsinze Kepler VC amaseti 3-1 yuzuza umukino wa gatatu itsinda, mu gihe Kepler VC itatsinze umukino n’umwe.

REG VC izakina kuri Finale na Police VC nayo yatsinze Gisagara VC umukino wa gatatu, bisabye amaseti atanu.

Umukino wa Police WVC na Kepler WVC mu bagore niwo ukomeje kuba ingorabahizi kuko nta kipe irabona itike.

Mu mukino wa gatatu, Police WVC yigaranzuye Kepler WVC iyitsinda amaseti atatu ku busa, igira umukino wa kabiri itsinze kuri umwe wa Kepler WVC.

Ku wa gatatu w’icyumweru gitaha, aya makipe azakina umukino wa kane, mu gihe Police WVC yazawutsinda yazahita igera kuri finale, Kepler WVC yazatsinda hazitabazwa umukino wa gatanu kuko amakipe yombi azaba amaze gutsinda imikino 2.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − 3 =

Previous Post

Trump yatangaje ko America ishaka kuganira na Iran ariko ko ikibazo ari kimwe

Next Post

Urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi rwibukijwe ingeso rugomba kugendera kure

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi rwibukijwe ingeso rugomba kugendera kure

Urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi rwibukijwe ingeso rugomba kugendera kure

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.